u Rwanda rwiteguye kuvugurura imigenderanire n’u Burundi

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko u Rwanda rwiteguye kuganira n’ubutegetsi bushyashya bw’u Burundi kugira ngo imigenderanire isubire kuba myiza hagati y’ibi bihugu byompi.

Ibi Perezida Paul Kagame yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020 anyuze ku rubuga rwa Instagram, akavuga ko u Rwanda rutazigera ruba intambamyi kugira ngo iyo migenderanire isubire uko yahoze mu bihe byashize.

Ibi bihugu bituranye bisanzwe bidacana uwaka kuva mu 2015, igihe haduka imyiryane ya politike iturutse kuri byinshi cyane cyane ku matora no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza washyize mu majwi icyo gihe ko Perezida Kagame Paul yarabiri inyuma, bituma umubano w’ibihugu byombi kuva icyo gihe uzamo agatotsi.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’urubyiruko

Perezida Kagame yabwiye abari muri icyo kiganiro ko ari ibintu biba, ugasanga hari ibibazo bigaruka cyangwa bikomeza bigatuma abantu batagenderanira ndetse ntibanabane uko bikwiye.

Ati: “Ariko igikenewe ni ukureba uburyo byava mu nzira bigakemuka, abayobozi ni cyo bashinzwe”.

“Politike nziza nicyo isobanuye, ivuga ko abantu bakwiriye kuba babana bagahahirana, ibindi by’ukutumvikana by’urudaca nabyo bikagira uko birangira”.

Perezida Kagame avuga ko ari byo yipfuza kugeraho “n’abayobozi bashya mu gihugu cy’u Burundi, ari Perezida Evariste Ndayishimiye n’abo afatanije nabo mu kuyobora”.

Avuga ati: “Iyo politike niba ariyo bashyize imbere, twebwe ntabwo bazasanga tugoramye kugira ngo dukorane nabo, twumvikane nabo, duhahirane nk’ibihugu by’ibituranyi tubane neza kuko ari ko bikwiriye”.

Kuva mu 2015, u Rwanda n’u Burundi birabana ribi, kimwe kimwe cose kikagiriza ikindi ko gihaye indaro abashaka guhungabanya umutekano w’ikindi.

Mu gihe imigenderanire y’u Burundi n’ibihugu bitari bike yangiritse kubera iyo myiryane, Perezida Ndayishimiye nawe avuga ko yiteguye kwubaka “imigenderanire myiza n’ibindi bihugu n’amashyirahamwe mpuzamahanga”.

Kuva ageze ku butegetsi, Perezida Evariste Ndayishimiye nta kintu cyihariye arashikiriza ku bijanye n’imibanire hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Bwana Ndayishimiye avuga gusa ko “imiryango y’Uburundi ifunguye” ku bifuza “gufashanya n’Uburundi bwose”, ariko ati: “Baze bazi ko twifuza gukorana twisunze amategeko mpuzamakungu agenga imibanire n’ugufashanya”.

UFITINEMA Aime Gerard

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share