Ishyaka UDPR ririfuriza Abanyarwanda aho bari hose umunsi mwiza wo Kwibohora

Mu ibaruwa igenewe abanyamakuru, ishyizweho umukono na Perezida w’Ishyaka Depite Honorable NIZEYIMANA Pie, Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) bugaragaza ko bunejejwe no kwifatanya n’abayoboke baryo, Abanyarwanda bose n’inshuti zabo.

Mu kwizihiza isabukuru yimyaka 26 u Rwanda rumaze rubohowe n’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zinarokora Abatutsi bicwaga urupfu rwagashinyaguro muri iyo Jenoside.

Ishyaka UDPR Rirashimira izo ntwari zitanze ku buryo buhebuje, zikabohora Igihugu, ingoma y’igitugu.

Kwibohora ni iki?

Ukwibohora ni ukwibuka aho wavuye kugira ngo utazasubira kugira amateka mabi, amateka agutera ipfunwe nk’ubwicanyi, ubukene, kwikanyiza, ubuhunzi, ruswa, ivangura n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Ukumenya aho ugeze ugasigasira ibyiza umaze kugeraho ugusobanukirwa aho ushaka kugera, uharanira ishema ryo kwigira no kugira ijambo.

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bwAbanyarwanda na Demokarasi, burashimira cyane Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, ku ntambwe ishimishije agejejeho igihugu cyacu, umuturage w’u Rwanda arishimye kubera umutekano, kugira aho aba, kubona ibimutunga, kugira ubwishingizi bw’indwara, kugira ibikorwa remezo bimufasha kwiteza imbere nuburezi budaheza.

Yahesheje igihugu agaciro mu ruhando rw’amahanga, ubukerarugendo burakataje, inama mpuzamahanga zayobotse u Rwanda n’ishoramari rigeze heza.

Ishyaka UDPR rirashimira kandi intwari zose zitanze ku buryo ntagereranywa, zamennye amaraso yazo ngo zibohore Igihugu ingoma y’ubwicanyi, igitugu n’imiyoborere mibi.

Ubuyobozi bw’Ishyaka UDPR, burakangura abayoboke baryo n’Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza kwishimira ibyo tumaze kugezwaho no kwibohora, twubahiriza kandi dushyira mu bikorwa inama, namabwiriza byose byo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Ishyaka UDPR risoza iri tangazo rigira riti :
« Twibohore Twubaka u Rwanda Twifuza »

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share