Umunyamakuru n’umufasha we bari bapfuye Imana ikinga ukuboko

Ni kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2020, umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nk’Isango star, Kigalitoday n’ibindi Niwejambo Jean Bertrand (Matarrazo) n’umufasha we Niwejambo Mpinganzima Clémentine bamaze amezi 6 barushinze, batwitswe na Gaz mu gihe cya saa kumi ikabotsa bimwe mu bice bigize umubiri nk’amaguru, Umutwe, isura,…

Ubwo Impuruza.net yaganiraga na Niwejambo, avuga ko we n’umuryango we atari bwo bwa mbere bakoresheje Gaz, ariko kuko bimutse aho bari batuye bakaza ku Gisozi ngo byatumye ahindura n’iduka yaguriragamo bityo ahamagara umucurizi bari bamuhaye uyicururiza ku Kinamba ahazwi nka Energy Gaz witwa Murigo Noël

Ati: Naramuhamagaye anyohereza umumotari aza afite n’icyo gicupa cya Gaz, ariko ngiye gushyiraho reglator ( akuma karimo urushinge rwerekana aho Gaz igeze) nk’uko narinsanzwe mbikora, numva iruzuye cyane irimo ihitisha mpita mpamagara na none mbasaba ko banzanira irindi cupa bakajyana iryo rifite ikibazo”.

Umumotari ntiyatinze kugaruka, arebye abemeze ko yuzuye cyane koko bityo agiye kuyigabanya icyo kibazo kigakemuka.

Ubwo uwo mumotari yatangiye igikorwa cyo kuyigabanya atitaye ku biri hafi aho byashobora no guteza inkongi y’umuriro, Hafi aho Niwejambo Clémentine umufasha wa Bertrand akaba yari yacanye imbabura y’amakara kuko hari ibindi byagombaga gutekerwaho.

Niwejambo Bertrand akomeza agira ati: ” Mu by’ukuri sinamenye uko bigenze, nashidutse mbona inyanja y’umuriro aho hasi. Nahise nsimbuka ngwa nk’irya iriya, madamu nawe biba uko, twisanga twahiye twese amaguru. Madamu kuko nawe yaguye hasi yahiye no mu mutwe ndetse no ku jisho ariko uko biri kose turashimira Imana kuko tugihumeka umwuka w’abazima”.

Bertrand n’umufasha we sibo bahiye gusa kuko n’uwagabanyaga Gaz nawe yahiye amaguru ariko bidakabije, ubu uyu muryango ukaba warasezerewe mu bitaro ukaba urwariye mu rugo rwabo ruri ku Gisozi.

Bertrand avuga ko nakira azarega uwamuhaye Gaz kuko nta bunyamwuga namba afite, akavuga ko Gaz yakagombye gukorwamo ababihuguriwe kuko byatuma bagirira amakenga Gaz bityo bakigengesera, bagakoresha n’ibikoresho byabugenewe bitari ibyo kujombaguramo ibibonetse byose nk’imisumari n’ibindi.

Umucuruzi Murigo tuganira nawe, yemera ubumenyi buke buri mu babakozi babo cyane cyane abamotari bagemura Gaz. Asaba abanyarwanda kutabizera akabasa ko igihe hagize ikibazo kivutse bakwiye kwegera aho zigurishirizwa kuko haba hari abakozi n’ibikoresho byizewe.

Avuga ko ntacyo apfa na Niwejambo kuko atari anamuzi ari bwo bwa mbere bakoranye, akavuga ko ibyabaye ari impanuka ndetse ko yiteguye kumusura bagacoca ibibazo byaba bihari.

Yagize ati: ” Naramuka areze yifuza indishyi, ubwo bizaba ari urubanza twategereza ibyemejwe. Bertrand rwose ntacyo dupfa kuko nkimara no kubyumva nahise nyarukirayo nsanga bagiye kwa muganga. Nyuma narabahamagaye Umugore we ambwira ko bavuye mu bitaro! Ni uko nanjye nagize ibyago muri famille ariko niteguye kubasura no kuzababa hafi “.

Leta y’uRwanda ishishikariza abanyarwanda gukoresha Gaz kuko ari bwo buryo bwa mbere bwo kurengera ibidukikije. Ku bw’impanuka Gaz iteza, Leta isaba kandi kugura udukoresho twabugenewe mu gutangaza ko Gaz ifite ikibazo bityo tugatanga impuruza hakiri kare.

Leta kandi ibicishije mu bigo byayo nka RURA na RSSB yateguriye amahugurwa abakozi n’abafite aho bahuriye na Gaz kugirango bazabe abanyamwuga mu bijyanye no kwirinda impanuka zimaze kuba nyinshi hirya no hino mu gihugu zitewe na Gaz, ubu ikiciro cya mbere kikaba kigiye guhugurwa.

Bertrand na Clémentine bamaze amezi 6 basezeranye

UFITINEMA Aime Gerald

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share