Rwamagana: Mu gihe cya Guma mu rugo, ababoneza urubyaro boroherejwe kubona serivise

Abaturage bitabira gahunda yo kuboneza urubyaro bo mu mirenge ya Fumbwe na Musha yo mu karere ka Rwamagana, bahamya ko batigeze bakomwa mu nkokora n’igihe cya guma mu rugo cyashyizweho hagamijwe guhangana n’icyorezo cya corona virus kuko abajyanama b’ubuzima babaye hafi.

Aba baturage baganira n’ikinyamakuru impuruza.net, bagihamirije ko uwakeneraga kuboneza urubyaro wese yegeraga abajyanama b’ubuzima bakabimufashamo.

NZARAMBA Pascal, umugabo w’imyaka 45 utuye mu kagari ka Nyamirama, umurenge wa Fumbwe akaba afite abana bane agira ati: ” Abajyanama b’ububuzima babidufashijemo, uwagiraga ikibazo yarabegeraga kuko turaturanye. Kuri njye, umugore wanjye nta kibazo yigeze agira.

Kampore Rosine, umugore w’imyaka 31 utuye mu kagari ka Musha, umurenge wa Musha nawe ati: ” Warabyukaga ukambara agapfukamunwa, ubundi ukagenda ukareba umujyanama w’ubuzima akagufasha, yabona atabishoboye akakwandikira uruhushya ukajya ku kigo nderabuzima”

Ibyo kuba ari nta cyuho cya serivice zo kuboneza urubyaro cyagaragaye muri Rwamagana kandi binemezwa n’abajyanama b’ubuzima bo muri aka karere.

MUKAMUDENGE Consolee, umujyanama w’ubuzima wo mu kagali ka Musha, umudugudu wa Nyakiriba, agira ati:” Igihe cya Guma mu rugo ntabwo cyatubangamiye kuko n’iyo imiti yadushiranaga, hari moto bari baradukodeshereje yahitaga iyituzanira”.

Munyana Liberatha, Umuyobozi ushinzwe service zo kuboneza urubyaro mu bitaro bya Rwamagana nawe yemeza ko nta kibazo abifuzaga kuboneza urubyaro mu gihe cya Guma mu rugo bahuye nacyo, kuko iyo wabaga ufite ikarita yo kuboneza urubyaro wemererwaga kujya kwa muganga ari nta mananiza.

Gahunda yo kuboneza urubyaro muri aka karere ka Rwamagana iri ku kigero cya 59%.
Intego ya leta y’u Rwanda ni uko ababoneza urubyaro baba bari ku kigero cya 65% mu mwaka wa 2024.

HABIMANA Bonaventure

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share