Rwamagana: Abangavu batinya kuboneza urubyaro

Abangavu batandukanye bo mu kagali ka Kaduha, umurenge wa Munyaga, akarere ka Rwamagana baganira n’ikinyamakuru impuruza.net, bemera ko basobanukiwe uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Gusa n’ubwo mu gace batuyemo uburyo bwo kuboneza urubyaro buhaboneka, ntibabwitabira bitewe n’imyumvire yabo ikiri hasi.

UWINEZA Claudine w’imyaka 19 yagize ati, ” Njyewe nzifata cyangwa se wenda nimbyumvikanaho n’umusore mbere y’uko tubana, nzamubwira akoreshe agakingirizo ariko sinatinyuka kujya gufata ibinini cg inshinge zo kuboneza urubyaro kuko bagenzi banjye babimenye bamfata nk’indaya ndetse bakangira igicibwa”.

Naho DUSHIMIMANA Gaudence w’imyaka 23 agira ati: ” Ubwo se ni gute najya kuboneza urubyaro kandi ntarabyara? Ubwo se ngiyeyo wenda bakantera urushinge rw’imyaka itatu, ya myaka yarangira nkagendanira ko, sinzigere mbyara ukundi? Sinabikora rwose. “

Ikigo nderabuzima cya Rubona nka kimwe mu bigo bitanga services zo kuboneza urubyaro mu karere ka Rwamagana, kivuga ko gikomeje ubukangurambaga mu rubyiruko kandi ko imyumvire igenda ihinduka.

GAHONGAYIRE Marie Chantal uyobora iki kigo agira ati: “Tugira ubukangurambaga bwihariye ku rubyiruko. Gusa ntitwavuga ko kuboneza urubyaro kuri bo byateye imbere cyane kuko n’ababyeyi babo ntibabyiyumvisha. Ni nayo mpamvu twatangiye gukorana n’ababyeyi ndetse n’ibigo by’amashuli kugira ngo dukangurire ababyeyi bajye baturekurira abana babo, ………, Tubona rero biri mu nzira nziza”

N’ubwo abangavu bo mu murenge wa Munyaga bahuriza ku kwifata bakirinda gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka abagabo, mu bice bitandukanye by’igihugu uhasanga abangavu babyaye inda zitateganijwe ndetse hakaba n’ababyaye batarageza imyaka y’ubukure.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, ni uko muri aka karere hari abangavu 264 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019- 2020 batwaye inda zitateganijwe.

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Rubona buvuga ko muri uyu mwaka wa 2020 muri rusange gahunda yo kuboneza urubyaro muri aka karere iri ku kigero cya 62,5 %.

Intego ya leta y’u Rwanda ni uko ababoneza urubyaro baba bari ku kigero cya 65% mu mwaka wa 2024.

Bonaventure HABIMANA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share