Rwamagana: Abaganga baravuguruza impuha zivugwa ku buryo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro

Abaganga basobanura ko kuboneza urubyaro ari uburyo umuntu ubyifuza wujuje imyaka y’ubukure ahitamo kugira ngo bumufashe kugena abana azabyara n’igihe gikwiye cyo kuzababyaramo.

Mu kuboneza urubyaro hifashishwa uburyo butandukanye burimo ubwa kamere n’ubwifashisha ubuvuzi buteye imbere.Ubu buryo bukoreshwa bukunze kuvugwaho amakuru akenshi Atari ukuri.

Ikinyamakuru impuruza.net cyaganiriye na Gahongayire Marie Chantal, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rubona giherereye mu murenge wa Rubona, akarere ka Rwamagana kugira ngo kimare amatsiko abasomyi ku makuru atandukanye akunze kuvugwa ku bakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Dore ikiganiro twagiranye:

Umunyamakuru: Hari abavuga ko umugore waboneje urubyaro atakaza ububobere bwo mu gitsina, ese aya makuru muyavugaho iki?

M.Chantal: Ntabwo iyo ngaruka yo kubura cyangwa kugabanuka k’ububobere cyangwa amavangingo njyewe nyizi haba mu bitabo twigiraho bya OMS ndetse n’ibya Minisiteri y’ubuzima. Bishobora kubaho akenshi biturutse kuri uwo mudamu mutaganiriye ngo umubonere umwanya uhagije, muganire umuhe rendez- vous musubire. Abadamu benshi bakoresha ubwo buryo kandi bamerewe neza nta kibazo.

Umunyamakuru: Hari n’abavuga ko umugore waboneje urubyaro akoresheje ibinini cyangwa inshinge abyibuha cyane, mubivugaho iki?

M.Chantal: Kubyibuha byo urumva niba yaraje yari yiteguye ko aribusame muri uku kwezi, agahora yiteguye gusama, agahorana umutima uhagaze, ahorana ba bana badahaga, aho yizirika umukanda abagaburira kubera ko yabyaye benshi. Noneho urumva barakura akabona umwanya wo gukora.

Niba abonye uwo mwanya ashobora kubona ibyo arya bihagije. ,… . Mu by’ukuri rero umuntu waguwe neza ashobora kubyibuha akongera ibiro nta gitangaza kirimo. Gusa icyo dushishikariza ababyeyi ni ukuza bakisuzumisha mu gihe bagize ibibazo kuko uko kubyibuha gushobora guturuka no ku bundi burwayi butandukanye buriho muri iyi minsi.

Umunyamakuru: Hari abavuga ko baboneza urubyaro, igihe bahawe cyarangira ntibongere kubona uburumbuke. Mubivugaho iki?

M.Chantal: Ibyo bintu ntabwo ari byo. Ntabwo ari byo rwose. Umuntu uhagaritse uburyo yakoreshaga, niba wa musemburo wari umurimo uhagaze, ako kanya intanga irakura. Rwose ibyo ni ibihuha nahakana nivuye inyuma. Ikindi rero abantu bagomba kumenya ko umudamu uboneje urubyaro ntabwo biba bivuze ko akingiwe ubundi burwayi. Ntabwo akingiye kuba yabura imihango. Icy’ingenzi ni ukureba ngo uko kubura imihango kwatewe n’iki mbere yo kubihuza n’uko yaboneje urubyaro.

Umunyamakuru: Hari abavuga ko nyuma yo kuboneza urubyaro iyo bongeye kubyara babyara abana bafite ibibazo ? Urugero nk’ibibazo byo mu mutwe cg ubundi bumuga? Mubivugaho iki?

M.Chantal: Hari imiryango ibyara abana bafite ibyo bibazo kubera ko wenda intanga ( Chromosome) z’umugabo n’iz’umugore zahuye ntizihure neza (Sinzi uko nabisobanura ngo murusheho kubyumva…..).
Nta n’imwe mu mpinduka (Side effects) y’uko umugore waboneje urubyaro ashobora guhura n’ibyo bibazo.

Umunyamakuru: Hari abatekereza ko gukoresha ibinini cyangwa inshinge zo kuboneza urubyaro utarashaka umugabo, bishobora kuzagutera ubugumba. Mubivugaho iki?

M.Chantal: Ahubwo abakobwa tubagira inama yo kuboneza urubyaro kuko muri iyi minsi hari inda zitateguwe ziterwa abangavu batoya. Ntabwo imiti yo kuboneza urubyaro itera ubugumba.

Umunyamakuru: Wabwira iki abantu bavuga ko umugabo waboneje urubyaro akoresheje uburyo bwo gufunga imiyoborantanga atakaza ubushobozi bwo gutera akabariro.

M.Chantal: Icyo gihuha cyo kiravugwa cyane ariko rwose ku mugabo wakoresheje ubwo buryo, ntabwo gutera akabariro byanga. Iyo bafunga umuyoborantanga, bafunga agaheha kavana intanga mu dusabo tw’intanga kazizamura kugira ngo zice mu mwanya wazo. Ntaho bihurira n’ubushake bw’umugabo bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Umugabo wakoresheje bene ubwo buryo akora imibonano nk’uko bisanzwe yemwe aranasohora. Gusa amasohoro ye nta ntangangabo ziba zirimo kuko baba barazifunze.

Umunyamakuru: Hari abavuga ko umugore waboneje urubyaro akoresheje ibinini cg urushinge atakaza ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Murabivugaho iki?

M.Chantal: Hashobora kubaho kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ariko bigera aho bigashira. Kandi nabwo bituruka ku mugore mutaganiriye ngo umubonere umwanya uhagije. Ntabwo ari ikintu twashyira imbere ngo tuvuge ko ibintu byacitse kuko abagore benshi bakoresha ubwo buryo kandi bamerewe neza nta kibazo.

Marie Chantal Gahongayire asoza avuga ko ibyiza byo kuboneza urubyaro ari byinshi cyane ugereranije n’impinduka (Side effects) zishobora kubaho ndetse ko iyo zibayeho ku waboneje urubyaro haba hari uburyo bwo kubikosora.

Intego ya leta y’u Rwanda ni uko ababoneza urubyaro baba bari ku kigero cya 65% mu mwaka wa 2024.

Bonaventure HABIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share