Hagiye kubakwa amashuri arenga ibihumbi 22 mu rwego rwo guca ubucucike mu mashuri

Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020 ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangazaga ko iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi  22,505 rigomba kurangirana na Kanama kugira ngo muri Nzeri abanyeshuri bazatangire kubyigiramo. 

Muri iyi gahunda yo guca ubucucike mu mashuri, iyi Minisiteri irasaba abanyarwanda muri rusange kuzatanga umuganda, kugira ngo imirimo yihute abana bazatangire muri Nzeri ibikorwa byararangiye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, yavuze ko nubwo ingengo y’imari yateguwe ku buryo buhagije, ibikoresho byose nkenerwa bikaba bizagurwa, imirimo yo kuyubaka cg se mu yandi magambo frw yo guhemba abafundi n’abayede azwi nka Main d’oeuvre yo ntarimo, niho iyi Minisitere ihera isaba inkunga ya buri munyarwanda wese kuzitanga uko ashoboye, haba ari ukwikora mu mufuka agatanga inkunga imuvuye k’umutima cyangwa se kugera ku ishantiye agafatanya n’abandi kuziba icyuho cy’abo bayedi aponda isima, ahereza, n’ibindi n’ibindi byose bikorwa ku ishantiye.

Dr Uwamariya Valentine , MInisitiri w’Uburezi

Minisitiri yavuze ko byose byateguwe, yize za abanyarwanda ko ayo mashuri azaba yujuje ubuziranenge bwose busabwa na leta.

Ati: “N’ubwo igihe ari gito kugera muri Nzeri, ariko byariteguwe”
Ku bijyanye n’abibaza niba amashuri azaba yujihe ubuziranenge, harimo ibikoresho bihagije, intebe zihagihe zo kwicaraho, abarimu bazajya muri ibyo byumba bishya kandi bijyanye n’ibikorwaremezo byorohereza abafite ubumuga, Dr Uwamaliya avuga ko byose byitaweho.

Akomeza agira ati; “Ntabwo tuzubaka igice, ibyumba bizaba byujuje ubuziranenge kandi byose byateguriwe ku rwego rw’igihugu, kugira ngo bizanakurikiranwe neza”

Yongeyeho ko mu kubaka kugira ngo ibikoresho byihute kuboneka, bazakoresha amashuri y’ubumenyingiro mu gukora intebe, n’ibindi bikoresho ku buryo bwihuse.
Iki gikirwa kizatwara ingengo y’imari ingana na Miliyari zigera kuri 122 kandi hazubakwa ibyumba by’amashuri ibihumbi 22.

Ibikorwa byo kubaka ibi byumba by’amashuri 22 5050 n’ubwiherero 31 932 bizubakwa mu turere twose tw’igihugu, bizatangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena nubwo hari aho byatangiye kubakwa.

Ibi byumba by’amashuri byitezweho kuzagabanya ubucucike bw’abanyeshuri ndetse n’ingendo ndende bamwe bakoreshaga bajya kwiga.

Ibi byumba by’amashuri byagombaga kuzubakwa mu myaka ibiri, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko bigiye kubakwa mu buryo budasanzwe bityo ko hazakenerwa uruhare rwa buri wese muri iki gikorwa gifitiye igihugu akamaro no guteganyiriza u Rwanda rw’ejo rushingiye ku baturage bafite ubumenyi.

Iyubakwa ry’ibi byumba by’amashuri, rije mu gihe mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021 uzaba ugizwe n’abanyeshuri benshi muri bimwe mu byiciro by’amashuri nko mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ndetse no mashuri y’incuke [nk’abazaba batarageza igihe cyo gutangira amashuri abanza].

Iri zamuka ry’imibare y’abaziga muri iyi myaka, rizaterwa no kuba umwaka w’amashuri wa 2020 wabaye imfabusa kubera ingamba zo guhanga n’icyorezo cya COVD-19 zatumye amashuri yose afungwa kugeza muri Nzeri.

Umunyabanga Uhoraho muri  Minisiteri y’Uburezi, Mulindwa Samuel

Mulindwa Samuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko inkunga yatanzwe na Banki y’Isi izakoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri, ari miriyari hafi 123 z’amafaaranga y’u Rwanda agashimangira ko ayo mafaranga ahari kandi yatangiye gukoreshwa.

Anagaragaza kandi ingengo y’imari izakoreshwa. Yagize ati: “Ibyumba bizubakwa na Leta y’u Rwanda ni 11,500 ingengo y’imari yabyo ni miriyari 85. Amashuri ya TVET azakenera miriyari 10, miriyari 95 akazatangwa avuye mu ngengo y’imari”.

Yongeraho ko ibikoresho birimo sima, ferabeto (Fer à betton), amabati, amadirishya, inzugi ibikoresho by’ibanze byose MINEDUC izabyohereza mu turere ariko amafaranga y’amabuye, imicanga, amatafari n’abafundi ayo mafaranga akazahabwa uturere.

Ati: “Icyo twifuza ni uko abanyarwanda bazagiramo uruhare ku byumba bizubakwa, ikiguzi cy’abayedi ntacyo twashyizeho urwo nirwo ruhare rw’ababyeyi. Abatazaboneka kubera impamvu z’akazi bazatanga insimburamubyizi nibura umwe mu cyumweru”.

Bwana Mulindwa, avuga ko intebe zizajya mu byumba by’amashuri ari 517,500 bivuze ko ngo nta kibazo k’intebe kizaba kiri mu cyumba.

Buri cyumba cyabariwe intebe 23 aho bateganya ko mu cyumba kimwe hazajya haba harimo abanyeshuri 46. Ati: “Intebe 517,500 zizakenera ingengo y’imari ingana na miriyari 26 avuye ku mafaranga y’inkunga ya Leta ariko hakiyongera n’amashuri azasanwa”.

Umubare wose w’ibyumba by’amashuri bizubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi na Guverinoma y’u Rwanda ni 22,505 mu gihe umubare w’ubwiherero ari 31,932.

Iki gikorwa ntikizaza kireba iyubakwa ry’amashuri mashya gusa, kuko n’ayagaragaye ko ashaje cyangwa yangiritse hazabo igikorwa cyo kuyasana, akazasanwa hakurikijwe ibarura ryari ryarakozwe na Minisiteri y’uburezi.

Kugeza ubu, uturere dufite ibyumba by’amashuri menshi ni Nyagatare na Gatsibo, ariko aho ikibazo kigaragara cyane ko hari ibyumba bike ni mu ntara y’Amajyepfo.

Ikiganiro cyahuje abanyamakuru na Minisiteri y’Uburezi

Ufitinema Aime Gerard

Impuruza.net


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share