Nyuma y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza, uBurindi bwongeye kubona umuyobozi

Perezida mushya w’u Burundi, Gen Ndayishimiye Evariste yasezeranyije abaturage b’igihugu cye ko igihe kigeze ngo Isi yose ibone ko u Burundi ari igihugu gifite ubwigenge kandi abaturage bacyo aribo bagomba kugena imibereho n’icyerekezo bifuza.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 18 Kamena 2020, nyuma yo kurahirira kuyobora iki gihugu aherutse kuyobora asimbuye Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana azize indwara y’uguhagarara k’umutima.

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’iki gihugu agiye kuyobora mu gihe cy’imyaka irindwi, Perezida Gen Ndayishimiye yavuze ko mu myaka 15 ishize Ishyaka CNDD-FDD ryakomeje guharanira ukwigira kw’Abarundi.

Yagize ati “Twari tumaze imyaka 15 twubaka umusingi w’ubuzima bw’abenegihugu, Abarundi twari tunyotewe kwifatira ahazaza hacu none umusingi warabonetse.”

Yavuze ko imyaka 15 ishize yerekanye ko Abarundi bakiri ku gasuzuguro kw’Abakoloni.

Ati “Abarundi barashutswe, turemeza ko Abarundi bashutswe, aho ibihugu by’amahanga bagusaba ibyo ufite kandi waharaniye kuva cyera kiri no mu muco. Mu kutwiyenzaho barasaba u Burundi kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu kandi iwabo abantu barongorana n’inyamanswa, iwabo abantu basambana bahuje ibitsina.”
Gen Ndayishimiye avuga ko hari Abarundi aribo bo kwiyubakira igihugu cyabo badakeneye abaza kubatoza kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu kandi iwabo batacyubahiriza.

Yagize ati “Mumenye ko ingendo y’undi ivuna, navuga nti abari inyuma y’urugo batureke twubake u Burundi, nibatureke twimakaze ubuyobozi bubereye abaturage no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

Yakomeje agira ati “Ndemeza ko ndi kumwe n’Imana byose nzabishobora, ntimugire ubwoba nzi ibintegereje, ukwishyura ukizana kw’Abarundi bose. Ibyo ntabwo amahanga azirirwa abinsaba kuko nicyo nshinzwe.”

Perezida Gen Ndayishimiye yavuze ko azaharanira ko Abarundi bagira ijambo aho bari hose kandi bakumva koo igihugu cyabo gifite ubushobozi cyane ko Abarundi bose ari ingabo zo kurwanira igihugu cyabo.

“Turacyafite abumva ko igihugu cy’u Burundi kitagira intege gishobora kuvogerwa n’uwo ariwe wese. Ndagira ngo mbamenyeshe ko niba hakiri abagaya u Burundi, bakure amerwe mu isaho, Abarundi twese turi ingabo zo kurwanira igihugu cyacu.”

Evariste Ndayishimiye, afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Burundi, yinjiye mu gisirikare anyuze mu nyeshyamba za FDD zaje gufata ubutegetsi.

Ni umuntu ucisha make agakunda no gusenga ndetse ni umuntu usanzwe afite ijambo mu butegetsi bw’iki gihugu.

Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega, yari umunyeshuri mu mategeko muri kaminuza y’u Burundi ubwo intambara y’imbere mu gihugu yatangura mu 1993 nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye.

Kimwe n’uwo agiye gusimbura Pierre Nkurunziza, Ndayishimiye yarokotse ubwicanyi bwakorerwaga abanyeshuri b’Abahutu kw’ishuri kaminuza y’u Burundi i Bujumbura, arahunga ahita ajya mu munyeshyamba z’umutwe wa FDD wari umaze gushingwa ngo urwanye leta.

Perezida Evaliste ubwo yaramaze kurahira aramutse abarundi

Ufitinema Aime Gerard

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share