Musanze: Abafite virusi itera Sida bahangayikishijwe n’ingaruka bagizweho na covid-19

Bamwe mu bafite virusi itera Sida bo mu Murenge wa Remera mu karere ka Musanze bavuga ko icyorezo cya Covid 19 cyabagizeho ingaruka zirimo kudakomeza akazi katumaga babona amafaranga yo kwiyitaho ku bijyanye n’imirire, bityo bagakeka ko byazagira ingaruka ku buzima bwabo.

Aba baturage bavuga ko hari bamwe muri bo bakoraga imirimo itandukanye irimo iyo gukora ubuyede , gutunganya no gukora imihanda, guca incuro mu baturanyi, nutundi turimo twatumaga babona amafaranga yo kwitunga no gufata indyo yuzuye bakenera kenshi kugirango umubiri wabo udatakaza ubwirinzi, dore ko n’ifu bahabwaga ituma bongera ibiro yari yarahagaze byose byaratewe na gahunda ya Guma mu rugo.

Ubagarariye mu kagari ka Rurambo, Bwana fransisco KALIMUNDA, unayobora  koperative yabo yitwa  “Duhugurane” igizwe n’abanyamuryango 180, yakoraga ibijyanye n’ubworozi bw’inkoko avuga ko guhagarara kw’iyi mirimo byabagizeho ingaruka zikomeye.

Ati : “Urumva, twari dufite aho tuvana ubushobozi bwatumaga tubona ibitwunganira mu mafunguro yacu (indyo yuzuye) nko muri VUP, guca inshuro hirya no hino duhingira abantu, ubuyede,… ibyo byose byaje guhagarara kubera Guma mu rugo kandi nta kintu dufite mu ngo zacu kuko n’ibyo twari twarahinze Ibiza byabijyanye tugasigara amara masa. Nka twe tuba turwana no gucungana n’ubwirinzi bw’imibiri yacu kubera Virus dufite, tuba duhangayitse kuko hari n’ababura n’ibyo bijumba kandi bagomba gufata umuti ntube wabica (Guca integer) kuko ufite ingufu kandi batariye.”

N’ubwo ibikorwa nterankunga bahabwaga n’umwe mu mishanga ikorera muri uyu murenge birimo amafaranga ibihumbi 6000 ya buri kwezi yabafashaga mu kwizigama no kugurizanya bizwi nk’ibimina, byaje guhagarara mbere ho gato ya Guma mu rugo, ndetse n’umushinga w’inkoko bari bafite ukabahombera kuko inkoko zose zapfuye kandi byarabafashaga kwirwanaho batagize uwo bategaho amaboko, ibyo ni byo bashingiraho bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo y’ejo habo  hazaza .

N’ubwo bimeze bityo, magingo aya ntawe  uragaragaza ikibazo k’ubuzima bwe  kubera ko atabonye  ibyo kurya cyangwa se indyo yuzuye.

Ku bijyanye n’impungenge bagaragaje, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Murandi  Bwana  Felicien NDABATEZE  avugana n’Impuruza, yemeje ko icyo kibazo bakizi ariko ko kidakwiye kubatera impungenge kuko hari inzego zitandukanye zibakurikirana umunsi k’umunsi.

Agira ati: “ Nibyo koko kimwe nk’abandi baturage, abafite Virus itera Sida nabo bagizweho ingaruka z’icyorezo cya Covid 19 kuko badafite aho bakura amafaranga yo kwikenuza no kubona ibyo indyo yuzuye. Ariko mu by’ukuri ntibakwiye kugira impungenge z’ubuzima bwabo kuko mu bufatanye bw’inzego z’ubuzima ndetse n’abajyanama b’urungano dukurikirana ubuzima bwabo umunsi k’uwundi, bityo ugize ikibazo akaba yakwitabwaho by’umwihariko.”

Mu mishanga yafashaga abagize Koperative “Duhugurane”, harimo n’uw’inkoko wabafashaga kwiteza imbere no kubona indyo yuzuye, n’ubwo waje guhagarara kubera ko izo nkoko zaje gupfa zose, inzu bazororeragamo ikaba ifunze, bifuza ko ubuyobozi bw’Umurenge bwazabafasha kugira undi mushinga bashyiramo bityo bikabafasha gusohora inzozi bari bafite zo kwiteza imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Bwana Evaliste TWAGIRIMANA, avuga ko icyizere kigihari cyo kugira ibindi bakoreramo nk’ubuhinzi cyangwa se ubundi bworozi, bityo bakongera kubura umutwe kuko kuba umushinga mwiza bari bafite warahombye atari bo byaturutseho, agashimangira ko umushinga ubwawo wari mwiza kandi wari witezweho umusaruro mu  gufasha abanyamuryango ndetse n’abaturage muri rusange.

Agir ati: “Icyizere kirahari rwose! Umushinga wa mbere bari bawukoze batewe inkunga na Minisitere y’ubuzima ifatanyije n’ikigo nderabuzima. Twe icyo tuzakora ni ubuvugizi, bityo bongere bahabwe ubushobozi kuko kuba umushinga wa mbere warahagaze atari bo byaturutseho , mbese barebe ko bashora no bindi nk’ubuhinzi cyangwa se ubworozi bw’ayandi matungo nk’inka n’ibindi.”    

Leta y’u Rwanda yagiye ishakira ibisubizo abafite virusi itera Sida mu bihe byo kwirinda covid 19, birimo kugeza imiti igabanya ubukana kuri bamwe hifashishijwe indege zitagira abapilote n’ibindi.

Ufitinema Aime Gerard

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share