Muvunyi Paul aho kuba igisubizo mu ikipe ya Rayon Sports yabaye ikibazo kuko Bus yikopesheje igiye gutezwa Cyamunara izuba riva!

Mu Ikipe ya Rayon Sports bikomeje kudogera kubera itsinda rigamije gusenya komite yatowe. Umwe kuwundi mu bakunzi ba Rayon sports bategereje kureba igisubizo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azasubiza ku ibaruwa yandikiwe n’ubuyobozi bwa Rayon sports bumusaba kuburenganura.

Ese Muvunyi Paul kuki yirengagiza uko amatora yakozwe ayahagarariye none akaba ashaka gukuraho ubuyobozi bwa Rayon sports? Amakuru ava ahizewe, arahamya ko inzego za Leta zatangiye kwinjira mu kibazo cya Rayon sports hashingiwe ku inyerezwa ry’umutungo usabwa na komite iyoboye.

Ikibazo cyo muri Rayon sports cyazamuwe n’itsinda ririmo abayiyoboye bakayizambya cyane bashingiye ko bafashe amadeni mu izina ry’ikipe kandi bagiye kuya koresha mu nyungu zabo bwite.

Muvunyi Paul ayoboye Rayon sports inshuro nyinshi, ariko ayisangana ikibazo kimwe akayisigana 200%. Ubu rero itsinda rigamije kubuza umudendezo ikipe ya Rayon sports ryananiwe guhuza na bamwe mu bafana kuko batarishyigikiye.

Ikindi cyashyizwe ahagaragara cy’ubugambanyi, ni uko Muvunyi Paul yabujije skol guha amafaranga komite iyoboye ikipe kugirengo bizaboneke ko yananije umufatanyabikorwa.

Andi makuru ababaje ni uko Muvunyi Paul yafashe ideni ry’imodoka ntaryishyura muri manda ye, nyuma Rayon Sports ya koresha inama akemera ko azayishyura, ubu rero imodoka iri mu Akagera ( aho bari bayifashe bavuga ko bazayishyura) kuko ideni ryananiwe kwishyurwa.

Mu gihe inzego zitaratangaza uko bihagaze mu ikipe ya Rayon sports kugirango komite ikomeze iyobore, haribazwa icyo itsinda rikora kuko abakinnyi barangije amasezerano bose baguzwe n’izindi kipe.

Abakunzi ba Rayon sports bose bashyigikiye komite nyobozi ya Munyakazi Sadate kuko nta cyaha bayishinja, mu gihe aba bashaka gusenya ikipe bo bafite ibyaha byinshi.

Turifuza ko abashinzwe gukiranura imanza ziri mu makipe, abumva ubusabe bw’Ikipe n’abakunzi ba ya Rayon Sports bagenzura ibi bintu byaba ngombwa bakayikiza iri tsinda rishaka gusenya.

Patrick KANAMUGIRE

Umufana wa Rayon Sport

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share