Good News Mission na Korean Christian Association (KCA) bateguye igiterane kuri Murandasi gihuza ibihugu 94

Kuva Tariki 10- 15 Gicurasi 2020, Good News Mission na Korean Christian Association (KCA) bateguye igiterane cyahurije hamwe abantu barenga miliyoni 800 baherereye mu bihugu bisaga 94 hirya no hino ku isi harimo u Rwanda ndetse n’ibihugu byose byo mu karere mu bihe bari bugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ni igiterane cyayobowe n’ umuvugabutumwa Rev. Dr Ock Soo Park, washinze Good News Mission, IYF ndetse na korali mpuzamahanga yitwa Gracias Choir . Uretse kuba ari giterane cyanyujijwe ku mihora itandukanye ya Murandasi nka Youtube, Facebook,… cyashoboye no gutambutswa ku bigo by’amateleviziyo atandukanye arenga 290. Abakitabiriye bagiye basiga ubutumwa butomoye ndetse bituma ibitangazamakuru bisaba ko gikomeza ari nayo mpamvu iminsi yagiye yongerwa.10-13/05/2020, 13-15/05/2020 na 20-22/05/2020.

Ni igiterane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Yesu yogeje ibyaha byacu byose, azurirwa kubihamya, Yesu ntiyatsinzwe.” Bivugwa ko iki giterane cyaciye agahigo ko guhuriza hamwe imbaga y’abantu benshi barenga  miliyoni 800 ku isi yose.


Abayobozi ba gikritsu hirya no hino ku isi bagiye banyuzaho ubutumwa bw’ishimwe, bahamagarira abantu  b’ingeri zose gukurikirana icyo giterane bavuga yuko Rev.Ock Soo Park ari umukozi w’Imana yimitse muri iki kiragano cya none kugira ngo ayobore abantu mu gakiza nyako, babohoke ingoyi y’icyaha ndetse babeho ubuzima buhindutse bwuzuye umunezero.


Mu gihe cy’iminsi 4 yaje kwiyongera ikagirwa 6 biturutse ku busabe bw’abarimo gukurikirana igiterane, Rev Dr. Ock Soo Park yagaragaje ko mu buzima bwe mbere y’uko ageza imyaka 19, yahoraga atsindwa mu bintu byose yageragezaga gukora. Amahitamo ya nyuma yaje gusigarana yari ayo kujya mu gisirikare cy’umwuga. Yibwiraga ko agomba kwemererwa byanze bikunze, nyamara yaje gutangazwa n’uko nyuma yo gukora ibizami by’amagara akabitsinda byose, yaje gutsindwa icya nyuma cyo gusuzuma amenyo, basanze ryarahongotseho gato bituma yangirwa kandi atari abyiteze.

Kuva icyo gihe yahereyeko amenya ko ntacyo ashoboye, areka kwiyizera mu buzima bwe. Yivugiye mu magambo ye agira ati: ” Namenye ko ntacyo nshoboye mu buzima bituma ndeka kwiyizera.” Guhera icyo gihe yahise atangira kujya acukumbura muri Bibiliya ashakishamo amagambo agaragaza uburyo umuntu ababarirwa ibyaha.


Mu butumwa yatanze, yibanze ku kugaragaza uburyo Yesu yogeje ibyaha byacu byose akatweza, ntiyadusigira icyaha na kimwe, bityo Iyo twizeye imirimo ya Yesu tubarwaho kuba abakiranutsi. Hari aho yagize ati: ” Iyo nirebye mbona ndi umunyabyaha, ariko nareba mu ijambo ry’Imana nkabona rimbwira ko ndi umukiranutsi. Nasanze rero ntakwiye kugisha Imana impaka, ndetse nsanga ntakwiye kwemera ibitekerezo byanjye ngo mbirutishe ijambo ry’Imana”.

Byiyongeyeho, yakomeje kugaragaza ko Imana yamukoresheje imirimo ihambaye yo guhuza abantu bari barwaye bagiye gupfa bakabasha gukira ku bwo guhuzwa n’imbaraga za Yesu.
Korali mpuzamahanga ” Gacias Choir” yasusurukije abantu benshi bitabiraga icyo giterane binyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana n’amajwi meza cyane mbere na nyuma y’icyigisho.

N’ubwo Rev Dr. Ock Soo Park ari umusaza, ni incuti y’urubyiruko cyane kuko mu mwaka wa 2001 yashinze umuryango mpuzamahanga w’Urubyiruko witwa International Youth Fellowship (IYF) ari nawo ukorera mu Rwanda ku buryo bwemewe n’amategeko kuva 2006 aho wibanda ku masomo njyabwenge yitwa Mind Education, aya masomo akaba ahuza urubyiruko buri mwaka ku rwego rw’isi mu cyitwa World Cultural Camp no ku rwego rw’ibihugu harimo n’u Rwanda no kwigisha ubumenyi butandukanye abanyarwanda batagize amahirwe yo kumenya nk’Indimi, mudasobwa, …Uyu mukozi w’Imana Dr Ock Soo Park akaba anaherutse mu Rwanda muri Mutarama aho yahuriye n’abakozi b’Imana batandukanye muri Hoteli Marriott mu cyiswe Christian Leaders Fellowship(CLF ) aho yabahuguye ku myumvire y’ingenzi abakozi b’Imana bakwiye kugira.

Good News Mission yohereje abamisiyoneri bakabakaba ibihumbi 2,000 bakorera mu bihugu bisaga 100 byo hirya no hino ku isi. Iki giterane cyasemurwaga mu ndimi 26 harimo Icyongereza kugeza kugeza no ku Kinyarwanda ku mbuga nkoranyambaga za buri gihugu. Ibitangazamakuru biyoboye ibindi mu bihugu bitandukanye byatangaje iki giterane bihuza amoko n’ab’urungano rutandukanye mu bigugu bitandukanye. Abitabiriye harimo miliyoni hafi 200 zo muri Amerika y’Amajyaruguru binyuze  mu bitangazamakuru nka ABC na NBC, hafi miliyoni 100 zo muri Amerika yo Hagati n’Amajyepfo binyuze mu bitangazamakuru nka Enlace, miliyoni 140 z’abanyaburayi binyuze mu bitangazamakuru nka TBN Russia na TBN-ESPANA Spain, miliyoni 100 z’Abanyafurika binyuze mu bitangazamakuru nka Ghana GTV na Kenya GBS, miliyoni 260 z’Abanyaziya na miliyoni 2 z’Abanya-Oseyaniya binyuze mu bitangazamakuru nka Fiji na Solomon Islands national stations. 

Umushumba Park arimo kubwiriza ku kwihana no kwizera mu byiciro 11 aho kimwe kimara iminota 90 Binyuze mu minota 90 ya buri kiciro muri 11, Umushumba Ock Soo Park yashimangiye ko umuntu adatsindishirizwa n’imirimo ye ahubwo atsindishirizwa no kwizera amaraso ya Yesu Kristo kandi ko n’ubuzima bw’Umwuka abantu batabubaho binyuze mu mategeko ahubwo byose ari ubuntu bw’Imana. 

Umushumba Ock Soo Park yagize ati : “Uyu munsi, abakristo benshi baravuga ngo baracyari abanyabyaha batitaye ku kuba Yesu yarabambiwe ibyaha byabo.” Arangije abaza niba dukwiye kwizera ijambo ry’Imana nk’uko riri muri Bibiriya cyangwa dukwiye kwizera amagambo y’umuyobozi wa Gikristo runaka. Yongeraho ati: “Tugomba kugaruka kuri Bibiriya. Bibiriya ivuga ko ibyaha byacu byose byogejwe. Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka. Niba Bibiriya ivuga ko turi abakiranutsi ubwo turi abakiranutsi! Mureke twe kwizera amagambo n’ibitekerezo byacu , ahubwo twizere ibyo Bibiriya ivuga .”

 
Mu mihigo y’Abashumba b’abanyamahanga bahize, bagiraga bati: “Tuzabwiriza ubu butumwa bwiza kugeza ku mpera y’isi ”. Ubutumwa bwatambutse mu iki giterane bwunze abakristo bo hirya no hino ku isi, baba umwe kandi bushyira ibyiringiro n’intege nshya mu batuye uyu mu bumbe bari guca mu ngorane kubera COVID-19. 

Bamwe mu bashumba bitabiriye iki giterane bari hirya no hino ku isi, harimo nka : Chancellor of Epic Bible College in the United States, Rev. Dr. Ronald Harden, Bishop Joaquin Pena of Church of God in the United States, President Alekseev Oleg of Central Baptist Association in Voronezh, Russia, President Rigoberto Vega of Christian Protestant Association in Costa Rica, Christian Archbishop Rev. Kiseve Arthur Kitonga in Kenya, President of Christian Pastoral Union and Presidential Advisor Rev. Joseph Serwadda in Uganda, President Luther Prasanth Kumar Chatla of Bethel Baptist Gospel Union in India, President Rev. Tevita N Banivanua of Fiji Church Association, n’abandi bayobozi ba Gikristo mu bihugu byabo hakiyongeraho abashumba 240,000 baba mu kitwa CLF (Christian Leaders Fellowship). 

Umushumba Angel Resendiz wa Le Nuevo Baptist Church mu mujyi wa Mexique, yagize ati: “Biratangaje kubona iki giterane cyakurikiwe n’abantu miliyoni 800 mu bihugu 94 byo hirya no hino ku isi. Ubutumwa bwiza bwabwirijwe mu iki giterane burahamye! Sinigeze menya ubutumwa butomoye gutya kugeza igihe nahuriye n’umushumba Park nkamutega amatwi , ubu ndahimbaza Imana. Ndashaka kwifatanya n’uyu murimo wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza kugeza ku mpera z’isi.” 

Abakitabiriye hirya no hino ku isi bagize bati: “Sinari narigeze mpura n’umushumba ubwiriza mu buryo buhamye …” Ibihumbi n’ibihumbi by’ibitekerezo by’abitabiriye ku bitangazamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga byasizweho.

Benshi bagize ubutumwa batanga, nka Maria Soler utuye Connecticut muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yagize ati: “Sinari narigeze mpura n’umubwirizabutumwa mwiza wigisha iby’agakiza gatunganye neza kasohojwe na Yesu akoresheje ibitambo byo mu isezerano rikuru n’Isezerano rishya.”

Gasengayire Beatrice utuye mu Rwanda nawe ati : “ Mfashijwe n’urubanza rw’Imana ku byaha byanjye ko imbona nk’umukiranutsi ku bw’ubuntu bwayo.”

Amaradiyo n’Amateleviziyo atandukanye asaga 200 hirya no hino ku isi harimo n’Isango Tv yo mu Rwanda bahitishijeho ubutumwa bw’iki giterane

Impuruza.net

Aime Gerard UFITINEMA


2 thoughts on “Good News Mission na Korean Christian Association (KCA) bateguye igiterane kuri Murandasi gihuza ibihugu 94

  • May 24, 2020 at 11:12 am
    Permalink

    Birahebuje kubona abantu batahura ko Yesu yogeje ibyaha byacu nanjye nejejwe no gusoma iyi nkuru pe! Imana ibishimirwe ko yaduhaye ubu butumwa mu iki gihe giteye urujijo kubera covid -19, aho bamwe bavuga ko ari igihano cy’Imana!!!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share