Kabuga aragezwa imbere y’Urukiko rw’i Paris

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rw’i Paris ku nshuro ya mbere ruraza kumva Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari narwo ruzafata umwanzuro ujyanye n’aho azaburanishwa niba azajyanwa i Arusha muri Tanzania cyangwa niba azoherezwa i Hague mu Buholandi

Umunyamategeko w’Umufaransa, Emmanuel Altit, uri ku ruhande rw’abunganira Kabuga, yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri aribwo baza kwitaba Urukiko.

Altit ni Umunyamategeko umaze igihe muri uyu mwuga, yunganiye Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire agirwa umwere ku byaha by’intambara yari akurikiranyweho.

Me Gisagara Richard uba mu Bufaransa usanzwe yunganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye Itangazamakuru ko n’ubwo Kabuga ari bwitabe urukiko, bishoboka cyane ko umwanzuro utari buhite ufatwa.

Ati “Ruraza kwiga ku kuba niba agomba koherezwa cyangwa niba agomba kuburanira mu Bufaransa. Ntabwo bivuga ko icyemezo gihita gifatwa uyu munsi, urukiko rushobora kongera igihe, uyu munsi ruravuga indi tariki y’umwanzuro. Hari nubwo rwasaba izindi nyandiko.”

Urukiko rugomba kumumenyesha ibyo aregwa, ikirego kigashyikirizwa abacamanza bazagikurikirana mu gihe kitarenze iminsi umunani.

Nibo bazafata umwanzuro niba Kabuga yoherezwa Rwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT i Arusha. Mu gihe Kabuga yaba ajuririye imyanzuro yarwo, ikirego kizoherezwa mu rukiko rusesa imanza arirwo rufata umwanzuro.

Félicien Kabuga w’imyaka 84 afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.

Uretse ibyo ashinjwa ko ari n’umwe mu banyamigabane bashinze radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mbere no mu gihe cya Jenoside.

Umunyamategeko w’Umufaransa, Emmanuel Altit, ari mu bunganizi ba Kabuga
Kabuga Félicien yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2020. Ku myaka 84, yari yarahinduye imyirondoro, aba mu nzu ya Asnières-sur-Seine mu buryo buteguwe neza, bigizwemo uruhare n’umuryango we
Muri iyi nyubako niho Kabuga yafatiwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share