Ishyaka PSR ryifurije abakozi aho bari hose umunsi mwiza w’umurimo

Mu itangazo riri mu rurimi rw’igifaransa rigenewe abanyamakuru, riturutse muri Komite Nyobozi y’Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda ( Parti Socialiste Rwandais Travailliste) PSR, rishyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru w’ishyaka Hon. Jean Baptiste RUCIBIGANGO, ririfuriza imbaga y’abakozi umunsi mukuru mpuzamahanga w’umurimo rigira riti: “UMUNSI MWIZA!”.

Tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda, iryo tangazo rivuga ko mu gihe cya gahunda ya “ Guma mu rugo” isa n’aho yafashije abanyarwanda kugabanya ikwirakwira cyangwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona virus ( Covid-19), Ishyaka PSR rishimira byimazeyo aba bakurikira babigizemo uruhare:

– Polisi y’Igihugu n’izindi nzego zicunga umutekano mu gihugu.

–    Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

–    Abatanze inkunga zo gufasha abatishoboye.

–    Abitanze bose mu buryo bunyuranye.

Ishyaka PSR rivuga ko mu ngaruka mbi icyorezo cya Covid-19 cyateje isi n’uRwanda by’umwihariko, harimo no guhagarikwa bitunguranye kw’abakozi ku mirimo yari ibatunze bo n’imiryano yabo.

Ishyaka PSR rikaba risaba Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda gushyiraho uburyo bufatika mu gufasha kugabanya ingaruka za Covid-19 ku bakozi, harimo no kugirana amasezerano mashya ( Contracts) n’abakoresha babo.

PSR ntishidikanya ko ingamba za Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda zishobora guhashya burundu icyorezo cya Covid-19, izirikana imirimo y’abakozi n’iterambere rusange ry’imbaga y’Abanyarwanda.

Iryo tangazo riteye ritya:

Aime Gerald UFITINEMA

Impuruza.net   

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share