Covid-19: Udupfukamunwa tugomba gufatwa nk’imyanda yihariye tutavanzwe n’indi yo mu rugo-Eng.Ruhamya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, kivuga ko abaturarwanda bagomba kwirinda kuba bavanga udupfukamunwa n’indi myanda isanzwe yo mu rugo, muri iki gihe abantu basabwa kudukoresha mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse kuvuga ko Abanyarwanda bose basabwa kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi wa REMA, Eng Coletta Ruhamya, avuga ko abaturage bagomba kwirinda kujugunya utu dupfukamunwa aho babonye hose, uretse no kwangiza ibidukikije ngo abana bashobora kutwambara bakaba bakwandura.

Mu itangazo REMA yashize ahagararaga, rigira riti: “Birabujijwe kujugunya aho ariho hose agapfukamunwa kakoreshejwe cyangwa kugatwika, n’utwakoreshejwe ntituvangwe n’indi myanda isanzwe yo mu rugo cyangwa aho abantu bakorera.”

Ruhamya kandi avuga ko abantu bagomba guteganya mu buryo bwihariye aho bashyira utu dupfukamunwa mu buryo bw’agateganyo, ku twakoreshejwe hirindwa kutuvanga n’indi myanda.

Yatangaje ko haba mu ngo, mu biro, mu isoko n’ahandi hose hakorerwa imirimo, abahaba bagomba gushyiraho ahantu hihariye habugenewe hazajya habikwa udupfukamunwa twakoreshejwe.

REMA kandi ivuga ko ahabikwa udupfukamunwa twakoreshwe hagomba kuba hari intera irenga metero enye uvuye ahakorerwa indi mirimo cyangwa aho abantu barara, ibikoresho dushyirwamo bikaba biri kure y’abana kugeza igihe bizahavanwa.

Iti “Abaturage kandi barasabwa kujya batwara udupfukamunwa twakoreshejwe ku bemerewe kuducuruza igihe cyose bagiye kugura utundi cyangwa igihe bashaka kudukura mu ngo zabo cyangwa aho bakorera, aha harimo kudushyira mu bigo nderabuzima no muri farumasi.”

REMA itangaza ko ibigo n’abantu bemerewe gucuruza udupfukamunwa, basabwa gushyiraho ahantu hashyirwa utwakoreshejwe tuvuye mu baturage, kugeza igihe tuzajya dukurwaho mu buryo butabangamiye ibidukikije.

Franco KAYINAMURA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share