Abakinnyi Mbogo wa Kiyovu na Hussein wa Rayon berekanywe mu bishe amabwiriza ya Guma mu Rugo

Ba Myugariro Hussein wa Rayon Sports  na Mbogo wa Kiyovu Sport, batawe muri yombi  na Polisi nyuma yo gufatwa banywa inzoga banasakuriza abaturage, bari muri benshi beretswe Itangazamakuru.

Polisi y’u Rwanda yasabye abanywi b’inzoga ko uwakwifuza kuzinywa azigura akazinywera iwe ariko ntahagire akabari (ngo atumire abandi ngo basangire), kugira ngo amabwiriza yo kuguma mu rugo akomeze kubahirizwa.

Tariki ya 23 Mata, 2020 inzego z’umutekano zafashe ba myugariro babiri, Habimana Hussein ukinira Rayon Sports na Mbogo Ally ukinira Kiyovu Sport. Barimo kunywa inzoga ariko banasakuriza abaturanyi babo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020,  Police y’Igihugu yaberakanye ku mugaragaro kuri Stasiyo ya Remera bari mu bandi benshi.

Muri iyi minsi, u Rwanda rukomeje gusaba Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange gukomeza kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa, harimo no gusurana bya hato na hato mu ngo kugira ngo hagabanywe ibyago byo kwandura cyangwa kwanduza Coronavirus.

Police yerekanye abantu basaga 40 batubahirije gahunda ya Guma mu Rugo.

Amabwiriza ya Police asaba abaturage bose kuguma mu rugo ariko hari benshi babirengaho
Hussein umukinnyi wa Rayon Sports ari mu berekanywe na Police yarenze ku mabwiriza

Janvier Murenzi

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share