Gakenke: RIB yafashe ukekwaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside akoresheje nimero zitandukanye

Muri iki gitondo cyo kuwa mbere nibo hagaragaye ubutumwa ku mbuga zihuriraho abantu, buvuga ko RIB yashyikirijwe uwitwa KARANGAYIRE Theodore wohereje ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, nyuma yo gushakishwa n’inzego zibishinzwe, kuko ubutumwa yabwohereje kuwa gatandatu tariki ya 18 Mata, saa kumi n’ imwe z’ umugoroba ,akoresheje nimero zitamubaruyeho.

Yafashwe ku bufatanye bw’abakozi ba RIB mu karere ka Gakenke, Police ikorera kuri Sitasiyo ya Rushashi, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse na Dasso Ubu butumwa yabuhaye abantu babiri barimo umucuruzi warokotse Jenoside na Gitifu w’umurenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke.

KARANGAYIRE w’imyaka 24 atuye mu kagari ka Rwinkuba, mu mudugudu wa Cyimbogo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo, Bisengimana Janvier, nawe wahawe ubwo butumwa; yahamirije VALUE NEWS ko iki gikorwa cyabaye.

Undi wabuhawe ni ITANGISHAKA Edith, umucuruzi warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ngo ‘nta muhutu’ uba mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda Mu butumwa KARANGAYIRE akoresheje inimero imwe agira ati: “Kubera iki mwibuka abatutsi ntimwibuke abahutu? Kuki nta muhutu uba umuyobozi wo mu nzego za Leta nkuru mushaka kuzatwihimuraho mukadutsemba? Ariko murabeshya turabiteguye tuzabatema tubacogagure kurusha mbere”.

Abonye bidahagije ahindura nimero, maze yoherereza umwakirizi w’imisoro mu murenge, Rukundo Djuma, ati: “Umva uwitwa umututsi ntakwiye kuba mu gihugu”.

Ku bufatanye n’ishami rya RIB rishinzwe gutahura ibyaha byifashishije ikoranabuhanga, habashije gutahurwa ko ari we wohereje ubwo butumwa, nubwo nimero yakoresheje zitamubaruteho.

Uyu KARANGAYIRE basanze akoresha simcards (amakarita) 3 kandi zose zitamubaruyeho kuko yashakaga numero z’indangamuntu z’abandi akazibabaruzaho noneho simcards zabo akaba arizo akoresha.

Abo yiyitirira barimo abaturanyi be babiri, n’undi utuye mu murenge wa Nyange, akarere ka Ngororero.

Uyu ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yamaze gushyikirizwa RIB y’akarere ka Gakenke.

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share