Plan international yatanze inkunga isaga Miliyoni 84 izagoboka abagizweho ingaruka na COVID-19

U Rwanda, Afrika ndetse n’isi yose muri rusange ruhangayikishijwe n’icyorezo vya COVID-19, aho urujya n’uruza haba mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi mu Ntara cyangwa se uturere hose mu Rwanda imigenderanire cyangwa se urujya n’uruza bitemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’iki cyorezo gihangayikishije abatuye isi.

Ni muri rwo rwego ibigo  bitandukanye, abantu ku giti cyabo bafite umutima ufasha bari kugenda bitanga, bagoboka abagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe zo guhagarika imirimo imwe n’imwe bakagirwaho ingaruka bitewe n’ako kazi bashakiraho amaronko.

Umuryango udaharanira inyungu “Plan International Rwanda” nawo watanze inkunga y’amafaranga y’amanyarwanda asaga Miliyoni mirongo inani n’enye, n’ibihumbi Magana atanu, mirongo inani (84.580.000frw) yo gufasha muri ibi bihe.

Ni inkunga iri mu byiciro aho Miliyoni zirenga 23 z’amafaranga y’URwanda yahawe ikigega cy’Igihugu gishinzwe ububiko ( National Strategic Reserve) agomba kugurwamo ibiribwa.

Plan International Rwanda k’ubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, yatanze inkunga ya miliyoni 50 frw zo gukoresha mu itangazamakuru ku bikorwa bijyanye n’ubukangurambaga bwo kurushaho kumenyekanisha ingamba zo kwirinda COVID-19.

Bwana William MUTERO, umuyobozi wa Plan International ishami ry’uRwanda

Umuyobozi wa Plan International Rwanda, Bwana William MUTERO, yasobanuye ko barajwe ishinga no kwigisha abanyagihugu bagasobanukirwa neza iby’iki cyorezo, ndetse yongeraho ko  gutanga ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima nabyo biri kwibandwaho.

Bwana MUTERO avuga ko uwo muryango uwo muryango uzakomeza kugira uruhare mu gutanga ibikoresho bya ngombwa mu buzima mu kugera kuri ayo makuru mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abangavu.

Muri ibi bihe hakenewe ubufatanye hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa mu guhashya COVID-19. Iyi niyo mpamvu Plan International Rwanda isobanura ko izakomeza gufatanya na Leta mu kurengera abafatwa nk’abanyantegenke. Barimo Abana n’Abangavu bakaba bazajya bahabwa ibibafasha muri ibibafasha muri ibi bihe bidasanzwe.

Iyi nkunga ije ikurikira ije ikurikira iy’abayobozi bakuru bigomwe umushahara wabo aho bakusanyije Miliyali ebyiri n’igice.

Claude KALISA UWIHANGANYE

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share