Covid-19: Drones zigiye kujya zitanga ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko hagiye kwifashishwa utudege duto tutagira abapilote tuzwi nka Drones mu bukangurambaga bwo guhangana no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, igasaba abaturarwanda kutazirangarira ahubwo bakumva ubutumwa ziza kuba zitanga.

Ibi Polisi yabitangaje muri iki gitondo cyo kuri iki cyumweru ,tariki ya 12/4/2020 ivuga ko ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zikomeje ,ubu hakaba haje uburyo bushya bwo kwifashisha utu tudege.

Ivuga ko utu tudege tuza kugenda tunyura mu nsisiro abaturarwanda basanzwe batuyemo, dutanga ubutumwa bugamije guhangana no kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo kimaze kugaragaraga ku bantu 120 mu Rwanda barimo 18 bakize banamaze gusubira mu miryango yabo, batakibarizwa mu bitaro.

Mu itangazo Police yashyize kuri twitter, irasaba abanyarwanda kumva ubutumwa batarangarira utwo tudege ndetse no kurema udutsiko bagamije kutureba. Ni mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kuguma mu rugo hirindwa indwara ya Coronavirus.

Drones zigiye kwifashishwa na Police zitanga ubutumwa mu nsisiro

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share