Kwibuka 26: Ishyaka UDPR ryifatanyije n’Abanyarwanda, Isi yose kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse

Muri iki gitondo cy’itariki ya 07 Mata 2020, Itariki uRwanda n’isi yose bifatanya n’abanyarwanda kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse, Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi ( UDPR), hamwe n’abayoboke baryo. Ryashyize ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru bityo ribe ryasakazwa hirya no hino mu gihugu ndetse no ku isi.

Iryo tangazo riragira riti: “Muri ibi bihe bikomeye Abanyarwanda n’inshuti z’uRwanda twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni bazira uko baremwe, ni umwanya wo kunamira, kubasubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe.

Ni umwanya wo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kubafata mu mugongo, kubahumuriza, kubarinda ibikorwa n’amagambo byatera ihungabana, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwita kubafite ibibazo byihariye bakabona ubufasha bukwiye.

Ishyaka UDPR rishimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’ingabo yarayoboye zahoze ari iza FPR- INKOTANYI, bitanze bakarokora abari bugarijwe na Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ubwo bicwaga urw’agashinyaguro amahanga arebera. Iri shyaka kandi rirashimira byumwihariko Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahuje Abanyarwanda b’ingeri zose abinyujije mu miyoborere myiza, irwanya ivangura, irwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ikimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge, Ubutabera, Ndi umunyarwanda ikaba ari inkingi uRwanda rwubakiyeho iterambere igihugu kimaze kugeraho”.

Ni itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), Hon. Depite Pie NIZEYIMANA

Aime Gerard UFITINEMA

Impuruza.net     

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share