Wari uzi igisobanuro cy’ijambo Quarantaine /Quarantine icyo risobanura?

Hari abanyarwanda cyangwa abandi bantu benshi bakoresha ijambo “Quarantaine /Quarantine”ariko batazi igisobanuro cyayo ! Mu buryo bwimbitse tugiye ku kugeza igisobanuro cyayo.

Muri iyi minsi ijambo Quarantine (mu cyongereza) cyangwa Quarantaine ( mu Gifaransa), ni ijambo abantu benshi bari gukoresha cyane haba mu kuvuga cyangwa mu kwandika ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Radio, Tv,..nyamara abenshi ubabajije igisobanuro cyaryo ntibakikubwira kuko nabo batagisobanukiwe !

Twifashishije ingero z’ikinyamakuru Ubumwe, aho iki kinyamakuru cyagerageje kuganira n’abantu b’ingeri zitandukanye gisanga abenshi batazi iryo jambo icyo risobanuye ahubwo barikoresha gusa kuko baryumvanye abandi.

Nicolas MUGISHA ni umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye umwaka wa Kane, abajijwe n’umunyamakuru icyo ijambo “Quarantaine cyangwa Quarantine” risobanura yagize ati : « Ntakubeshya njyewe sinzi no kubyandika, numva nyine bavuga ngo turi muri karantene ya Corona. Ndibaza bisobanura kuguma mu rugo »

Marlene NIYOTWAMBAZA nawe ni umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye, mu wa gatanu nawe yagize ati : « Karentene bivuga kutajya mu kazi cyangwa ku ishuri abantu bakaguma mu rugo, bakajya babagemurira ibyokurya, abarwayi bakabajyana kwa muganga »

Pelagie MURORUNKWERE nawe aganira n’umunyamakuru yagize ati : « Njyewe uko iryo jambo numva turikoresha numva ari crise total, hahandi uba ubona ibintu byose byahagaze »

Umusaza Ntawukuriryayo Antoni (Antoinne) we yavuze ko ari indwara iba yaje izanywe n’abaje mu ndege. Yagize ati : “Karantene nyine ni igihe ubuzima bw’abantu bose buba bwahagaze kubera indwara yavuye hanze ije mu ndege. Mbese karantene bivuga indwara yaje mu ndege. Urebe ko abarwayi bose bataturutse iyo za Burayi na Amerika. “

Aline MUTONI ni umukobwa urangije kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga we yagize ati: “Quarentaine numva bivuga kuguma ahantu hamwe mu gihe cy’iminsi 40 yarangira ukabona gusohoka ugasubira mu buzima busanzwe.”

Mutoni yakomeje anagaragaza ko abona iri jambo mu Rwanda tutari dukwiye kurikoresha, agira ati : ” Quarentaine njyewe n’ubwo ndikoresha numva turikoresha igihe kitari cyo kuko ushize muri Français wumva harimo umubare 40, rero numva twebwe kubera ko isolation badushyizemo ari iya 2 weeks numva twashaka irindi jambo ritari Quarentaine.”

Ubundi Quarantaine cyangwa quarantine bisobanura iki ?

Twifashishije inkoranyamagambo y’Igifaransa ijambo quarantaine risobanura : Gushyira mu kato abantu, inyamaswa cyangwa ibimera mu gihe runaka, mu gihe hagaragaye indwara runaka yandura kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ryayo. Babikora bashyira aba bantu cyangwa ibi bintu ahantu runaka kugira ngo badahura/bidahura bakabanduza, kugeza igihe iyi ndwara icitse ikagenda burundu.

Quarentaine ni bumwe mu ngamba zo guhagarika ikwirakwizwa ry’icyorezo runaka cyandura, haba mu karere runaka cyangwa ku Isi yose.

Kuvuga ngo kanaka yashyizwe muri karantene (quarantainequarantine) bivuga guha umuntu akato ku mbaraga, kumutandukanya n’abandi mu gihe runaka.

Quarantaine byatangiye gukoreshwa mu kinyejana cya 17 aho bashyiraga abantu mu kato cyangwa ku bicuruzwa byabaga biturutse ahantu habonetse icyorezo, bakabashyira mu kato mu gihe cy’iminsi 40 ari naho hakomotse iri jambo quarantaine nk’uko hagaragaramo umubare 40 ( Quarante).

Ndetse mu gihe byabaga ari ibicuruzwa bije mu bwato, ubwato babushyiraga ku nkombe, bagashyiraho ibendera ryihariye ryerekana ko buri mu kato kugira ngo n’abandi basare ntibabwegera, bukahamara iminsi 40. Ubwo bakavuga ko bwo buri muri karantene.

Kugeza ubu rero ijambo ryakomeje gukoreshwa kandi si mu Rwanda gusa ahubwo ni ku isi hose, gusa ryaje gukura rigenda rikomeza gukoreshwa ko ari ugushyira abantu mu kato bitewe n’indwara yandura kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ryayo, ariko ubundi rifite ikindi gisobanuro kuko bitakiri ngombwa ko akato kaba iminsi 40.

Ubu ni :  Ugushyira umuntu mu kato ku gahato, kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’icyorezo, ariko hatagendeye ku minsi 40, ishobora kuba mike cyangwa myinshi kuri 40.

Aime Gerard UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share