Nyarugenge: Abaregwa kwangiza imyanya y’ibanga ya Sandrine bakatiwe igifungo cy’imyaka 25

Abakobwa batandatu n’umuhungu umwe baregwa kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo witwa Sandrine bashaka kumwica, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rubakatiye gufungwa imyaka 25 no gutanga indishyi ya miliyoni 4 470 425 Frw.

Urukiko kandi rutegetse ko telefoni Esheshatu za bariya bakobwa zitezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya Leta.

Abaregwa nta n’umwe wari uri mu rukiko, kimwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa mu mategeko na bo ntibitabiriye isomwa ry’uru rubanza.

Abitabiriye isomwa ry’uru rubanza rwakunze kwitabirwa n’abantu benshi dore ko rwabereye mu ruhame ku Kimisagara, bari bacye biganjemo abo muryango  wa Zaina uvugwaho kuyobora ibikorwa bigize kiriya cyaha. Bishoboke ko ubuke bw’abitabiriye bwatewe n’icyoba ndetse n’amabwiriza ya Minisiteri y”ubuzima arimo atangwa ko abantu bagomba kwirinda ahantu hateraniye abantu benshi, kimwe n’ahandi hose mu gihugu nta bantu benshi no muri uru rubanza nta baje mu isomwa ry’uru rubanza kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ugereranyije abitabiriye iri somwa bari hagati y’abanty 10 na 15 barimo batanu bo mu muryango wa Zaina.

Ubwo bitabaga urukiko ku munsi wa mbere bose bahakanye icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

Icyo gihe umucamanza yavuze ko urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuko abaregwa bose bafatiwe mu cyuho.

Abunganira abaregwa basabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kwiyambura ububasha abaregwa bakaburanira mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuko uwahohotewe yakubiswe byoroheje.

Bavuga ko uwakubiswe nta bumuga byamuteye, ndetse ko atapfuye.

Umucamanza yumvishe impande zombi avuga ko ko urubanza ruzasomwa ku wa 16/03/2020, saa saba z’amanywa ariko rwaje gusubikwa rusomwa taliki 17, Werurwe, 2020 saa mbiri za mu gitondo.

Uyu munsi Umucamanza yagarutse mu byaranze amaburanisha, avuga ko inzitizi z’iburabubasha bw’urukiko zari zazamuwe n’uruhande rw’abaregwa nta shingiro zifite.

Umucamanza kandi yavuze ko icyaha cy’Ubwinjiraha bw’ubwicanyi cyakozwe na bariya bantu barindwi kibahama ndets ko bagomba kugihanirwa bagahanishwa gufungwa imyaka 25.

Yanavuze ko ikirego cya Sandrine ku ndishyi gifite ishingiro ku ngingo zimwe na zimwe bityo ko bariya bantu bose biganjemo abakobwa bazishyura 4 470 425 Frw.

Ubwo abaregwa bitabaga urukiko ku munsi wa mbere

Aime Gerard UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share