Abatwara moto barasabwa gukura ikirahuri ku ngofero (casque) mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi

Ni nyuma y’uko umubare wabanduye Koronavirus mu Rwanda uvuye ku bantu 5 ukagera ku bantu 7, ingamba zo gukumira iki cyorezo cyayogoje isi zikaba zikomeje gufatwa n’inzego zitandukanye za leta y’uRwanda cyane cyane iz’ubuzima.  Mu ngamba zo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’iki cyorezo kandi, Urwego ngenzamikorere (Rura) rwasohoye itangazo risaba abamotari gukura ikirahuri ku ngofero gitwikira ku maso h’umugenzi , abagenzi nabo bagasabwa kwitwaza agatambaro nka mushwari n’utundi bambara mu mutwe bakabona kurenzaho kasike. Ibi bigahita bishyirwa mu bikorwa guhera none tariki 17 Werurwe 2020.

Ibi byemezo bitabangamiye impande zombi nk’uko twagiye tuvugana n’abamotari batandukanye ndetse n’abagenzi, umwe mu bamotari yagize ati: ” Ntacyo bidutwaye rwose! usibye no kuba byaba bitubangamiye mu mikorere yacu isanzwe, iki cyorezo cya Coronavirus ngirango n’umwana uri munda yacyumvise. Ubukana gifite utagifatiye ingamba sinzi uko waba umeze”.

Umwe kandi mu bagenzi nawe twaganiriye yagize ati: ” Nk’uko motari abivuze, udafatiye ingamba iki cyorezo ngo urebe uko wagicubya, washiduka igihugu cyacu cyuzuyemo abarwayi nk’uko tubibona ku matereviziyo abyerekana mu bihugu byo hanze ukuntu yabamaze, natwe rwose ntacyo bidutwaye cyane cyane ko ari n’ubuzima bwacu turi kurengera. Njye ubwanjye nanihereyeho, iki kirahure bashatse bagikuraho burundu kuko usibye ko cyashyiriweho kudukingira umuyaga byose ni ha handi hanjye kuko n’ubundi ngenda nakizamuye kubera ubushyuhe buba burimo.”

Uyu mugenzi avuga ko moto nyinshi usanga ibi birahure byaranahumye umugenzi akagenda atareba neza imbere ,agahitamo kuba akizamuye cywangwa se ngo ibindi byaranasadutse bagashyiraho ibibifatisha usanga bidaha umudendezo umugenzi.

Abagenzi ngo n’ubusanzwe baziraga iki kirahure
Itangazo ry’ibyemezo byafashwe na RURA
Aha Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Nyirishema yabisobanuraga kuri Televisiyo uko umugenzi agomba kuzajya ajya kuri moto 

Murenzi Janver

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share