Perezida Macron yafashe ibyemezo bikakaye nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus kigereye mu Bufaransa

Buri muntu wese utuye kuri iy’Isi yamaze kumenya ko icyorezo cyiswe Coronavirus giteje inkeke ndetse ko cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa .

Nyuma y’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima , OMS, ritangarije ko iki ari icyorezo cyugarije isi ndetse ko gishobora kugera mu bihugu byose byo ku Isi, ibihugu bitandukanye byatangiye gufata ingamba.

Perezida w’Ubufaransa , Emmanuel Macron , amaze gutangaza ko mu rwego rwo kwirinda ko abantu banduzanya, amashuri agomba kuba afunze guhera ku wa mbere kugeza igihe kitazwi abanyeshuri basabwa kuba bari mu ngo zabo .

Ikindi ni uko leta yasabye abakoresha korohereza abakozi babo ku buryo abo byashobokera bajya bakorera mu rugo , leta y’Ubufaransa ikaba yiyemeje gufasha abikorera bakajya babona amafaranga yo kwifashisha.

Nyuma y’uko bitangiye kuvugwa ko Coronavirus yageze mu Bufaransa , perezida w’iki gihugu Emmanuel Macron yafashe ibyemezo bikomeye yatangarije mu ijambo yageneye abanyagihugu.

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share