Imiryango ireberera abafite ubumuga irasaba ko ururimi rw’amarenga ruhabwa umwanya uhagije mu burezi bw’u Rwanda.

Imiryango itandukanye ireberera abafite ubumuga irimo uw’ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB) ndetse n’uwitwa NUDOR, iratabariza abana bafite ubumuga butandukanye kuko ngo batabona uburezi uko bikwiye.

Uyu muryango ubihera ku mbogamizi nyinshi uvuga ko abafite ubumuga bahura nazo mu bijyanye n’uburezi by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango NUDOR, bugaragaza ko abafite ubumuga bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo: gukora ingendo ndende bajya ku ishuli kandi ari nta ntege bafite, ibikorwa remezo bitaborohereza, n’umubare muto w’abarezi bafite ubumenyi bwihariye mu kwita ku bafite ubumuga.

Abafite ubumuga bwo kutabona ntabwo uburezi bwabo buratera imbere.

Umuryango NUDOR uvuga ko ushima leta y’u Rwanda kuba yarakoze byinshi bigamije no korohereza abafite ubumuga birimo ku isonga gahunda y’uburezi budaheza.

Gusa uyu muryango ukavuga ko hakiri imbogamizi z’umubare muto w’abarimu bazi ururimi rw’amarenga ndetse  ngo n’amashuli yihariye yigisha hakoreshejwe uru rurimi nayo ni make, usanga ari hafi ya ntayo.

SAFARI William ukuriye gahunda y’uburezi mu muryango NUDOR yagize ati: “ Umwana utumva ntanavuge yahimbye ururimi rw’amarenga kugira ngo abashe guhana amakuru n’abandi bantu. Ni na rwo rurimi yigamo mu ishuli. Imbogamizi ikomeye rero usanga urwo rurimi rutazwi, kuko urwo rurimi na mwarimu ari ntarwo azi, uzasanga mwalimu yigisha ariko umwana ufite ubumuga bwo kutumva ntabashe kumenya ibivuzwe. Iyo umwana ashatse kugira uruhare mu maso nk’abandi bana, mwarimu ntiyumva. Ubwo namwe murumva imbogamizi.”

Yakomeje agira ati: “Amashuli yigisha abana batumva ari ku kigero gito cyane, gito cyane….” Mu mashuli ya leta yose, gahunda yo kwigisha abana batumva ntibanavuge ntayo. Iri mu nyandiko gusa. Icyo dusaba leta ni uko yagena ingengo y’imari yihariye (Extra budget) yo guteza imbere ururimi rw’marenga ndetse n’ibindi bigamije korohereza abafite ubumuga butandukanye.”

William SAFARI ukuriye gahunda y’uburezi mu muryango NUDOR

Uretse ikibazo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga muri rusange, abafite ubumuga butandukanye bahura n’imbogamizi zitandukanye mu burezi.

Urugero rugaragaza imbogamizi bahura nazo ni urw’umwana w’umuhungu wigaga mu ishuli rimwe riri mu murenge wa Bumbogo, mu karere ka Gasabo ho mu mugi wa Kigali wari ufite ubumuga bw’ingingo, akajya ajya kwiga akambakamba yagera ku ishuli agakoresha umusarane umwe na bagenzi badafite ubumuga maze yajya kwihagarika agasanga bawanduje bityo nawe akiyanduza, bityo yasubira mu ishuli bagenzi be bakamwinuba bavuga ko abanukira. Ibi byatumye uwo mwana areka ishuli nyamara atari uko yari yananiwe amasomo.

Ugendeye ku bushakashatsi wakoze, Umwe mu miryango y’abafite ubumuga NUDOR utanga inama ko kugira ngo uburezi bw’abafite ubumuga bugende neza hagomba kongerwa umubare w’abarimo bafite ubumenyi bwihariye mu burezi bw’abafite ubumuga, kubaka ibikorwa remezo byorohereza abafite ubumuga ndetse leta igafasha abana bafite ubumuga kubona inyunganirangingo n’insimburangingondetse no gusaba ko ururimi rw’amarenga (Sign language) ruhabwa umwanya uhagije mu burezi.

Uyu muryango uvuga ko uhereye ku byakozwe na leta y’u Rwanda bigamije korohereza abafite ubumuga, hari ikizere ko n’ibyo barimo gusaba bizashyirwa mu bikorwa.

Bonaventure HABIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share