kigali: Bamwe mu bakozi ba kampani Royal Cleaning Ltd bakomeje kwamagana ibikorwa bigayitse bya Sikitu Jerome

Royal Cleaning Ltd, ni ikampani imaze kubaka izina mu mujyi wa Kigali kubera  isuku utasanga ahandi n’indabo nziza zitatse Kigali.

Iki gitekerezo cyo gushinga iyi Kampani cyazanywe n’abagabo bane ari bo: Mvuyekure Francois ari nawe muyobozi mukuru, Mudenge Michel umunyamigabane, Bisangwa Eduard nawe ni umunyamigabane, Sikitu Jerome akaba  umunyamigabane warushinzwe umutungo.

Sikitu Jerome, amaze igihe azenguruka mu itangazamakuru atangaza ko yirukanywe muri Kampani Royal Cleaning Ltd avuga ko ari umunyamigabane wigijweyo.

Amakuru dukura muri Kampani kandi na nyr’ubwite ubwe yiyemerera, ni uko Sikitu yataye akazi mu gihe cy’amazezi cumin na kumwe (11), Sikitu we akavuga ko yararwaye ariko impapuro yerekana zo kwa muganga ( repos medicals ) zikaba ari izo mu mavuriro adafite ububasha bwo gutanga icyo kiruhuko cy’uburwayi.

Bamwe mu bakozi bo muri iyi Kampani bavugana n’itangazamakuru, badutangirije ko Sikitu ubu ari kuzenguruka mu itangazamakuru no mu bakozi ashaka kubakoresha ngo bakunde basebye Kampani ku mpamvu nabo batiyumvisha kugeza ubu .

Bati : “ Sikitu atuzengurukamo akoresha telephone ngendenwa ( Mobile) ye atubwira ko niba tutarahembwa yadushakira abanyamakuru tukabivuga. Yatuzaniye umwe mu banyamakuru ba Radio Voice Of Africa (VOA) y’Abasilamu, ariko kuko nta gihe cyari gishize duhembwe, mbese nta minsi irarenga k’ukwezi, twanze gutanga ayo makuru kuko twabonaga ari inyungu ze bwite”.

Sikitu asanzwe akina n’amafilime atandukanye

Nk’uko tubikesha Ingenzinyayo.com, ivuga ko ibi byose byaje kuzamo agatotsi kazanywemo na Sikitu Jerome ubwo yataga inshingano ze akigira gukina flim kugeza naho atwaye bamwe mu bakozi bakoreraga Kampani Royal Cleaning Ltd.

Sikitu Jerome ati: “Akatari amagara urahaha” . iyi mvugo niyo yabaye intandaro yo kuzana ikibazo muri Kampani Royal Cleaning Ltd, kuko Sikitu yatangiye kutagera kukazi kubera ko atari gufatanya imirimo ibiri.

Itangazamakuru mu kiganiro kirambuye ryagiranye na Sikitu, ryamubajije niba yashobora kubona ibimenyetso bigaragaza uko yarenganijwe, Sikitu asubiza agira ati: “Mwebwe niyo mwabaza Ntaganira Modeste yabibabwira”.

Sikitu asobanura uko yavuye mu mirimo ye muri Kampani, yagize ati: ” Nararwaye mara amezi cumi na kumwe kose, ngarutse nsanga ibiro babishyizemo abandi”.

Sikitu Jerome wahoze ari muri Kampani ikora isuku mu mujyi wa Kigali

Umwe muri abo bakozi waganiriye ni itangazamakuru akanga ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Twebwe Sikitu yatubwiraga kwigaragambya akongeraho ko azadutwara muri Kampani yashinze”.

Bikavugwa ko aho ariho ruzingiye kuko Sikitu yavuye muri Kampani Royal Cleaning Ltd aziko Rwamurangwa Stiven azamuha isoko mu karere ka Gasabo ku bw’amahirwe make avaho ku buyobozi bw’Akarere atarimuhaye.

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share