Umuhanzi Cécile Kayirebwa yavuze ku ndirimbo ze eshatu akunda kurusha izindi n’impamvu yabyo

Icyamamare Cécile Kayirebwa, ni umwe mu bahanzikazi bafite icyo basobanuye mu muziki w’u Rwanda, ukurikije ubuhanga bwe mu miririmbire, ibihangano bifite injyana, kunogera amatwi ndetse n’ijwi rye rihebuje.

Uyu mubyeyi yaganiriye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Wrurwe 2020, mbere y’igitaramo cyo kumushimira giteganyijwe ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020.

Mu ndirimbo ze akunda, iya mbere Kayirebwa mu zifite amateka akomeye kuri we ni iyitwa ‘Inyange’. Yavuze ko yihimbye afite imyaka 20 y’amavuko ayihimbiye umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Indirimbo iri ku mwanya wa kabiri yitwa ‘Marebe’, Kayirebwa avuga ko yayiririmbye ayikuye mu muvugo w’umuhanzi Rugamba Sipiriyani, akaba umusizi akunda bikomeye ndetse afata nk’uwa mbere u Rwanda rwagize.

Kayirebwa yavuze bitoroshye guhitamo mu ndirimbo ze ariko ku mwanya wa gatatu ahashyira indirimbo yise ‘Rwanda’, Avuga ko yayanditse ubwo yari agarutse mu gihugu cye cy’amavuko yari afitiye urukumbuzi.

Kayirebwa ni umunyabigwi wirahirwa cyane mu muziki nk’umwe muri bake b’igitsinagore bakoze umuziki mu gisekuru cye bitoroshye, ariko bigafasha benshi.

Bitandukanye n’abahanzi benshi, indirimbo ze ntawe ujya uzihaga! Ugereranyije n’igihe yatangiriye ushobora kumva ko hari abakibyiruka batazizi, ariko kubera uburyohe bwazo n’umwana utangiye kwiga kuvuga usanga agerageza kuziririmba.

Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo nyinshi zuje uburyohe n’ikinyarwanda cyuzuyemo kuzimiza zirimo nka ‘Tarihinda’, ‘None Twaza’, ‘Ubumanzi’, ‘Urubambye ingwe’ n’izindi zitandukanye.

Yamenyekanishije ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga, yegukana ibikombe mpuzamahanga bitandukanye bikomeye.

Kayirebwa yavutse mu 1946 mu Mujyi wa Kigali. Kuri icyo gihe, abantu bari babayeho mu mahoro n’ubwo u Rwanda rwari ku ngoyi y’abakoloni. Se yayoboraga chorale ya paruwasi akanigisha abana be indirimbo mu Kinyarwanda n’ikilatini.

Mu mabyiruka ye ni umwe mu baririmbaga indirimbo zisingiza igihugu by’umwihariko no ‘Umwamikazi Rosalie Gicanda wari uwa Mutara III Rudahigwa.

Nyuma yaje gushaka umugabo ariko mu 1973 ibintu byatangiye kumera nabi bahungira mu Bubiligi, gusa kubona impapuro zimwemerera kuhaba ntibyamworoheye. Yanahuye n’ivangura.

Hagati ya 1975 na 1980, yashinze itorero Inyange ryari rigizwe n’abagabo n’abagore. Nibwo twavuga ko yatangiye gutekereza ku kuririmba nk’umwuga. Mu 1981 yasohoye cassette ya mbere yarakorewe mu Bubiligi. Iyi yaje gukurikirwa n’izindi mu 1983 na 1986.

Ariko, mu 1983 yari yaratangiye kwiga ibyerekeye umuziki gakondo wa kinyarwanda muri Musée Royal d’ Afrique Centrale (Tervuren), naho mu 1984 yatangiye gukorana na groupe Bula Sangoma.

Mu 1986 yakinnye muri filime yiswe ‘’Umulisa’’. Mu 1987 yazengurutse u Rwanda na Uganda ari kumwe na Orchestre Ingeli yitabira n’ibirori byo kwibuka Umwami Mutara III Rudahigwa byari byateguwe n’abanyarwanda babaga mu Busuwisi.

Mu 1988 nyina yararwaye cyane ahita agaruka mu Rwanda ariko atinzwa mu nzira bituma asanga yitabye Imana.

Mu 1990 yasohoye cassette ye ya kane yise “Ubumanzi” yakunzwe cyane anakora n’ibindi bitaramo byo gufasha imfubyi n’abarwaye SIDA.

Mu 1994 nibwo yasohoye album yitwa ‘’Rwanda’’ mu nzu yitwa Globestyle yari ikubiyemo zimwe mu ndirimbo za cassette zabanje.

Kuri iyi album yaririmbaga ubwiza bw’u Rwanda nk’igihugu abana bacyo bagomba kwitangira no kubanamo mu mahoro. Hariho indirimbo nka ‘Rwanamiza’, ‘Tarihinda’ , ‘Kana’, ‘Inkindi’, ‘Ndare’, ‘Umunezero’ n’izindi.

Mu 2005 yasohoye album yise” Ibihozo’’, mu 2006 aririmba indirimbo iherekeza filime “Shooting Dogs” mu muziki wahimbwe na Dario Marianelli.

Kayirebwa agiye gushimirwa mu gitaramo gikomeye kizabera muri Camp Kigali ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, aha hakazataramira abahanzi bakomeye nka; Muyango, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse, Itorero Ibihame by’Imana, Mushabizi n’Ababeramuco.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi wa Bwiza Campany yateguye iki gikorwa cyo gushimira Kayirebwa, Bwana Kayiranga Merchior twamubajije niba kuba igitaramo cyarashyizwe ku munsi wo ku cyumweru kandi ari umunsi benshi bafata nk’ikiruko kuko baba bitegura kuzatangira umurimo ku wa mbere bityo bikaba byatuma igitaramo kititabirwa nk’uko byari byitezwe.

Kayiranga adusubiza yagize ati: ” icyo ukunda burya niyo cyashyirwa ku munsi wuhe cyangwa hehe, ujyayo byanze bikunze. Igitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri ( 18h) gisozwe saa yine z’ijoro ( 22h), ubuse ntabo muzi bareba umupira kugeza na saa sita z’ijoro kandi bafite akazi mu gitondo? turizera ko igitaramo kizitabirwa kandi n’imyiteguro yabyo irabitwereka kuko igeze nko kuri 80% ndetse n’amatike ari kugurwa nk’uko bikwiriye.

Igitaramo “Ikirenga mu bahanzi“ giteganyijwe tariki ya 8 Werurwe 2020, mu birori bizabera Camp Kigali, kugeza ubu amatike ari kugura 20000 frw,10000 Frw na 5000 Frw. Ari gucururizwa ahantu hatandukanye harimo ahakorera Serivise za Airtel n’ahandi hantu hatandukanye.

Ku bantu bari kugura amatike bakoresheje Airtel Money, itike igura ibihumbi 20 000Frw yashyizwe kuri 18000Frw mu gihe iya 10 000Frw iri kugura 9000Frw. Naho iya 5000Frw ikagura ibihumbi 4000Frw.

Uzagura tike ku munsi w’igitaramo, kwinjira mu myanya y’icyubahiro ni ukwishyura tike ya 25000 Frw (VVIP), mu gihe ahasanzwe azaba ari 15000 Frw (VIP) ndetse na 10000 Frw ahasigaye hose.

Icyamamare mu ndirimbo z’umuco gakondo cecile KAYIREBWA
Mu gitaramo cyo gushimira KAYIREBWA kizanitabirwa n’umuhanzi Clarrisse KARASIRA, MAN MARTIN ,…
Servil Ntagengwa Omar, umuhanga mu by’amateka akaba n’Umuyobozi wa Karibu Asbl wazanye igitekerezo cyo guhemba umuhanzi w’ikirenga.
Kayiranga umuhuzabikorwa w’umushinga w’iki gitaramo “Ikirenga mu bahanzi”

Aime Gerard UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share