Tour du Rwanda 2020 itwawe na Tesfazione Natael wo muri Eritrea

Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2020, kari gukinirwa mu mugi wa Kigali mu ntera ya Kilometero 89 na Metero 300 karatangiye. Kugeza ubu bamaze kugenda ibilometero 37. Patrick Byukusenge n’abandi banyarwanda bari gusigwa n’ubari imbere ho metero 50…

Ni agace Umunyarwanda Mugisha Moïse agiye gukina ari ku mwanya wa kabiri aho arushwa n’ufite umwenda w’umuhondo umunota 1’30”.

Imihanda Abakinnyi banyuramo:

Kigali Expo-Ground-Rwandex-Rond Point, Kanogo-Cercle Sportif-Mburabuturo-Gikondo-Montée Pavée-Rebero (Finish Line)-Nyamirambo-SP Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara-Nyabugogo-Giti cy’inyoni-Nouvelle Route direction Mont Kigali -Norvege-Mont Kigali-Stade Regionale de Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara-Mur de Kigali (Chez Mutwe)-Prison 1930-Apacope-Carrefour Yamaha-Kinamba-Route des Poids Lourds-Rondpoint Kanogo-Cercle Sportif-Mburabuturo-Gikondo-Montée Pavée-Rebero (Finish Line)+ 1 Lap

09:40-10:20  Abakinnyi bari gusinya no kureba ko bujuje ibisabwa kugirango Abakinnyi babone gutangira.

10:30- Nibwo Abakinnyi bahagarutse i Gikondo ahajwi nko kuri Expo Ground.

10:45- Abakinnyi bamaze kugenda Kilometero 9 Tasrame arikubasiga amasegonda 42”

10: 57  Taaramae niwe utwaye amanota y’akazamuka ka mbere Umunyarwanda Manizabayo aza ku mwanya wa kabiri

11:00- Abakinnyi bamaze kugenda Kilometero 18 Hailu umunya- Ethiopie asohotse mu gikundi (Peloton) aho bari gusiga igikundi 1:30”.

11:10-Abakinnyi bamaze kunyonga kilometero 24  Hailu niwe uyoboye arasiga abandi umunota umwe n’amasegonda 20”.

11:13″ Hailu amaze gusiga igikundi ho umunota n’amasegonda 34″ akanasiga igikundi kinini ho umunota n’amasegonda 55″.

11:26: Taaramae asoje kuzamuka Mt Kigali.

11:33 – Bamaze kunyonga Kilometero 37 – Byukusenge Patrick n’abakinnyi batatu bari gusigwa metero 50 n’umukinnyi uri imbere.

Urutonde rw’uko barushanyijwe
Diaz ukinira Nippo wegukanye agace ka 8 ka Tour du Rwanda
Umunyarwanda aracomotse aragiye
Abafana ba Mugisha bati: “Tsinda mwana wacu.”
Bari kuzamuka Rebero
Igikundi gihatana kuminuka aka gaterera
Taaramae asoje kuzamuka Mt Kigali

12:45 :Mugisha Moise afashe umwanzuro ava mu gikundi ari kubasiga amasegonda 30′

12:48: Hasigaye Kilometero 10  Moise Mugisha ari imbere aramukurikiye Manizabayo.

12: 53: Mugisha Moise ari imbere ari gusiga ufite  umwambaro w’umuhondo amasegonda 24 Hasigaye ibimetero 5.

13:07: Nibwo Tesfazione Natael umunya-Eritrea yari atwaye Tour du Rwanda 2020.


Yannick MURENZI

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share