Dr Isaac Munyakazi yirukanywe burundu mu ishyaka yabarizwagmo rya PDI

Abagize Biro Politiki y’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) bemeje ko Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yirukanwa burundu muri iri shyaka. Bavuga ko basanze amakosa yakoze atakwihanganirwa.

Dr Isaac Munyakazi na we weguriye rimwe na Evode, na we byahise bitangazwa ko ari gukurikiranwa ku cyaha cya ruswa. Icyo gihe  RIB ikaba yaravuze  ko igikora iperereza ariko we Dosiye ye ikaba itarashyikirizwa ubushinjacyaha.

Dr Isaac Munyakazi yirukanywe burundu muri PDI

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bayobozi bari bitabiriye umwiherero wa 17 wabereye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro yanenze cyane Dr Munyakazi wemeye gufata ruswa y’ibihumbi Frw500 kugira ngo ashyire ikigo ku mwanya kitatsindiye.

Kagame yavuze ko bigayitse cyane ku muyobozi uwo ariwe wese kwishora muri ruswa ariko bikaba bigayitse kurushaho ku muyobozi uri ku rwego rwa Minisitiri.

Sheikh Mussa Fazil Harerimana niwe wari uyoboye Komite yafatiwe mo ikemezo cyo kwirukana Munyakazi mu ishyaka


Aime Gerard UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share