Restrepo Jhonatan yegukanye Agace ka Karindwi, yandika amateka muri Tour du Rwanda 2020

Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan wa Androni Giocattoli – Sidermec yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2020 kakiniwe i Nyamirambo, yandika amateka mashya yo kuba umukinnyi wa kabiri wegukanye uduce tune mu irushanwa rimwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gashyantare 2020, isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” ryakomereje i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, mu gace kabanziriza aka nyuma, kagizwe n’intera y’ibilometero 4.5.

Restrepo Jhonatan yakoresheje iminota itandatu n’amasegonda 32, yakurikiwe na Ghirmay Hailu Biniam wa Nippo Delko Provence wakoresheje 6’34’’.

Umunyarwanda wakoresheje ibihe bito ni Areruya Joseph wasoje ku mwanya wa 11 akoresheje 6’55’’.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25, akinira Androni Giocattoli – Sidermec yo mu Butaliyani, agace yegukanye ni aka kane muri turindwi tumaze gukinwa muri Tour du Rwanda. Kiyongereye ku ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020 kavuye i Huye kagana i Rusizi aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 47 n’amasegonda 39 ku ntera y’ibilometero 142; aka Gatanu ka Rubavu-Musanze n’aka Gatandatu ka Musanze-Muhanga kakinwe ku wa 28 Gashyantare 2020.

Agace kakiniwe muri Nyamirambo abasiganwa banyuze mu muhanda wo kwa Mutwe ahazwi nka Mur de Kigali kegukanywe na Restrepo Jhonatan ahita yinjira mu bitabo by’amateka muri Tour du Rwanda.

Ni uwa mbere utwaye uduce tune kuva Tour du Rwanda yashyirwa ku rwego rwa 2.1 mu 2019 ndetse ni uwa kabiri kuva mu 2009 iri siganwa rigizwe mpuzamahanga rivuye kuri 2.2.

Agahigo ko kwegukana uduce tune mu irushanwa kari gafitwe n’Umunyamerika Kiel Reijnen wabigezeho mu 2011, akanegukana Tour du Rwanda y’uwo mwaka.

Bitandukanye n’uduce dutandatu twabanje cyangwa aka nyuma kazakinwa ku Cyumweru, aho abakinnyi bakinira mu makipe, uyu munsi buri wese yakinnye ku giti cye, asiganwa n’ibihe [Individual Time Trial].

Tour du Rwanda izasozwa ku wa 1 Werurwe 2020 hakinwa Agace ka Munani kazagurukira kuri Expo Ground i Gikondo kagasorezwa ku i Rebero ku ntera y’ibilometero 89.3.

Mu bahabwa amahirwe yo kuyegukana ni Natnael Tesfatsion umaze gukoresha 20h38’58’’ mu duce turindwi akaba arusha Mugisha Moïse wa SACA wa kabiri umunota n’amasegonda 30.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

Abakinnyi 11 ba mbere mu Gace ka Karindwi

  • Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocattoli – Side) 06’32’’38
  • Hailu Biniam (Nippo Delko Provence) 06’34’’56
  • Schelling Patrick (Israel Start – Up Nation Sui) 06’38’’
  • Main Kent (Protouch) 06’44’’80
  • Fedorov Yevgeniy (Vino – Astana Motors) 06’47’’05
  • Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Inc. Tsg Cycl) 06’47’’11
  • Rajovic Dusan (Nippo Delko Provence) 06’47’’85
  • Jurado Lopez Christofer (Terengganu Inc. Tsg Cyc) 06’48’’41
  • Tesfom Sirak (Erythree) 06’49’’14
  • Shtein Grigoriy (Vino – Astana Motors) 06’50’’66
  • Areruya Joseph (Rwanda) 06’55’’13

Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange: Ibilometero 799.7:

  • Tesfatsion Natnael (Erythrée) 20h38’58’’
  • Mugisha Moïse (Skol Adrien Cycling Academy) 20h40’28’’ (01’30’’)
  • Schelling Patrick (Israel Start – Up Nation) 20h40’47’’ (01’49’’)
  • Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Inc. Tsg Cyclin Col 20h40’53’’ (01’55’’)
  • Main Kent (Protouch) 20h41’04’’ (02’06’’)
  • Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocattoli – Siderm) 20h41’19’’ (02’21’’)
  • Ravanelli Simone (Androni Giocattoli – Siderm) 20h41’29’’ (02’31’’)
  • Areruya Joseph (Rwanda) 20h42’46’’ (03’48’’)
  • Andemeskel Awet (Israel Start – Up Nation) 20h43’08’’ (04’10’’)

  Uko abakinnyi bigabanyije imyambaro yatanzwe

  • Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocatolli)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share