Lionel Messi yashyizemo ikinyuranyo hagati ye na Ronaldo

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 02/12/2019 France Football yatangaga Ballon d’or, ikaza kwegukanwa na kizigenza Lionel Messi, ikaba ballon d’or ya gatandatu nyuma yiyo yaherukaga muri 2015.

Messi akaba yayitwaye ahigitse Virgil Van Dijk na Cristiano Ronaldo, anahita ashyiramo ikinyuranyo hagati ye na we dore ko Ronaldo we afite eshanu iyo aheruka akaba iyiheruka muri 2017.

Kuri ubu, Messi amaze kurusha abandi bakinnyi bose iki gihembo cya ballon d’or kuko ubu ari incuro ya gatandatu ayegukanye.

Iyi ballon d’or ateganya kuzayereka abafana be kuri uyu wa 18/12/2019, ubwo ikipe ye ya Barcelona izaba yakiriye Realmadrid.

Messi yahugitse bagenzi be bahataniraga gutwara igikombe cya Zahabu
Iyi ni inshuro ya gatandatu Messi ayegukanye

 

 

Kwahangana J.Bonhuer

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *