Rayon sport yafashe umwanya wa kabiri

Kuri iki cyumweru tariki ya 01/12/2019 isaa 18h00 zuzuye, kuri stade ya kigali i Nyamirambo Kiyovu sport yari yahakiriye ikipe ya Rayon sport.

Wari umukino w’umunsi wa cumi na rimwe wa Rwanda premier league, ni umukino utari woroshye kuko byasabye umunota wa 92 kugirango igitego kiboneke ku ruhande rwa Rayon sport.

Ni igitego cyaje mu minota ya nyuma, benshi bari bamaze kwiyakira ko umukino warangiye amakipe anganya ariko Eric Rutanga yaje guhindura umukino mu minota yanyuma aho yaje gutera umupira w’umuterekano uruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Bwanakweri Emmanuel, umukino uhita unarangira kuri icyo gitego cya Rutanga.

Ibi byatumye Rayon sport izamuka ifata umwanya wa kabiri.

Irushaho gusatira mukeba wayo w’ibihe byose APR FC, izi zombi zizisobanura hagati yazo kuwa 22/12/2019.

Umukino wari ishiraniro hagati y’ikipe ya Kiyovu Sport na Rayon Sports
Ibyishimo byari byose mu bafana n’abakinnyi ba Rayon Sports

 

 

kwihangana J.Bonheur

Impuruza.net

3 thoughts on “Rayon sport yafashe umwanya wa kabiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *