Ese birakwiye ko hakoreshwa ikoranabuhanga mu guhindura uturemangingo tw’ibimera mu kongera umusaruro mu bihingwa ?

Kuri uyu wa kane taliki ya 28 Ugushyingo 2019, mu nama yahuje imiryango itegamiye kuri leta n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ngo barebere hamwe uburyo bw’ikoranabuhanga ryo gihindurira igihingwa imiterere yacyo cyongererwa ubushobozi bitandukanye n’imiremere yacyo mu rwego rwo kongera umusaruro.

Iri koranabuhanga ntago rivugwaho rumwe n’abahanga, aho bamwe bemeza ko ryakoreshwa ariko abanda bagahakana bavuga ko ibi bigira ingaruka mu mubiri w’umuntu. Bakaba badashyigikiye ko ubu buryo bwakoreshwa mu byo bavuga ko byangiza umubiri wa muntu, ubu buryo iyo bwakoreshejwe bushobora gutera kanseri zigiye zitandukanye.

PERUM yateguye aya mahugurwa, ihuza abarebwa n’ubuhinzi bose ngo barebere hamwe ubu buryo bwo guhindurira ikimera imitere yacyo hagamijwe kongera umusaruro bijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda mu bushakashatsi bagiye bagaragaza ko yaba ku isoko mpuzamahanga, imbuto zeze zivuye muri iri koranabuhanga nubwo ritanga umusaruro ariko bitagurwa bitewe nuko abanyamahanga basanze nta nkungamubiri zihagije ziba ziri muri izi mbuto ahubwo wajyanayo imbuto zisanzwe zitakoreweho ubu buhanga ugasanga zikunzwe cyane.

Uwizeye alexis umuhinzi akaba n’umuhuzabikorwa mu kigo kimwe cy’abahorandi gifasha abahinzi babakorera ubuvugizi, yavuze ko ubu buryo bwo guhindura ikimera bitari byiza ku bantu.

Ati:”mu by’ukuri iki ni ikibazo, aho usanga ababiri inyuma ari amakampani Manini aho ku muhinzi muto kubona imbuto bitamworohera bitewe nuko kubona imbuto yindi byasaba ko asubira kugura imbuto muri ibyo ku buzima kuki batatwereka ikibazo byateza .”

Umukozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Mukayiranga Agnes, yavuze ko iri koranabuhanga ritarakoreshwa mu Rwanda kandi kugirango ritangire gukoreshwa hazabanza ibigariro n’ibigo birebwa n’iki kibazo.

Ati: ”ntago muri RAB turatangira gukoresha iri koranabuhanga bitewe n’uko nta risaba ubuhanga bundi ndetse bitaremezwa niba nta ngaruka ku buzima bw’abantu, rero tuzabanza kwicare turebe ibyiza n’ibibi byabyo.”

Umuhuzabikorwa wa perum johnson yavuze ko Atari ukwica ijisho rimwe ngo wirengagize ibindi, aho yavuze ko gutandukanya izi mbuto bikigoye mu rwego uRwanda ruriho.

Ati: ”Iri koranabuhanga ntago ari ryiza kuko ikimera kiba cyambuwe umwimerere wacyo kugirango kizamure umusaruro, ariko wareba ugasanga zirangiza ubuzima bwa muntu ndetse no kwangiza ibidukikije muri rusange dore ko gikoreshwa rimwe gusa.”

Ibi bihindwa usanga bigira ingaruka ku buzima ndetse no kwangiza ibidukikije, muri rusange iri koranabuhanga rikaba rikataje cyane cyane mu bihugu byateye imbere, isanga ku isoko mpuzamahanga bidakundwa nk’ ibyumwimerere.

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *