Abarimu bahuguwe uburyo buboneye bazigishirizamo abana bigatanga umusaruro urambye

Ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB ( Rwanda Education Board) n’ikigo cy’abayapani JICA ( Japan International Cooperation Agency), hahuguye abarimu bagera kuri 86 bo mu turere 6. Umushinga wa SIIQS (Supporting Institutionalizing and Improving the Quality of School in Service Training Activities) iri mu mishanga 9 y’Abayapani itera inkunga ibikorwa bitandukanye mu Rwanda ,  by’umwihariko niwo wabanye n’aba barimu. Iki gikorwa cyaratangiye  muri Mutarama 2017 kikaba kitezwe kuzasozwa mu Ukuboza k’uyu mwaka wa 2019.

Kuri uyu wa kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2019, abarimu bahuguwe, ubuyobozi bwa REB na JICA, bahuriye hamwe mu gikorwa cyo guhigura imihigo no kugaragaza imbogamizi abarimu bahuye nazo muri urwo rugendo, uko bari babayeho batarabona amahugurwa ndetse n’icyo abasigiye, hanahembwa abarimu bahize abandi.

Uyu mushinga umaze imyaka 3, watangiranye n’igihe Minisitere y’amashuri nayo yari itangije integanyanyigisho ishingiye k’ubushobozi ari yo CBC ( competence Based Curriculum) mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda.

SIIQS yagendanye na REB mu guhindura imyumvire y’abarimu mu bijyanye no kwigisha, by’umwihariko yanabafashije kugirango abarimu bagire ubumenyi bwimbitse mu gutegura amasomo ndetse no kuyatanga, aho abarimu bagiye bagura imirongo migari y’uburyo bwiza bwo kwigisha, uburyo buha amahirwe yo kugira uruhare mu masomo ndetse no mu isomo umwalimu atanga aho kugirango umwalimu abe ari we uza atanga ibintu byose umunyeshuri atabigizemo uruhare.

Abarimu bamenye uburyo bushya burambye bwo guteguramo amasomo no kuyatanga, ndetse banashyiraho uburyo bajya bahanahana ubunararibonye mu buryo bwo kwigisha no gusangira ibibazo by’imihini mishya itera amabavu nk’uko mu Kinyarwanda babivuga! Iyi nteganyanyigisho yaje itamenyerewe, niyo mpamvu abarimu iyo bagiye mu mashuri bagira uburyo bwo gusangira imbogamizi bahura nazo mu kazi, uhuye nayo ntabifate nka byacitse kuko ari ibisanzwe.

Marie Louise Mukarukundo

Mukarukundo Marie Louise, ni umurezi mu Rwunge rw’amashuri rwa Mukarange Catholique yo mu Karere ka Kayonza. Avuga ko amahurwa asigiye abana ndetse n’abarezi byinshi birimo kwigisha no kwigishwa neza, gutegura neza isomo ku barimu kandi bakamenya uburyo bwiza bwo kwiyegereza abanyeshuri mu buryo bwo kubakundisha imyigire ya CBC, bityo  nabo bikazabategurira imbere heza.

Yagize ati: “ Mbere twigishaga dukurikije CBC, ugasanga umwalimu niwe ugira uruhare cyane mu myigishirize mbese ugashyiramo umwana ibikurimo bitandukanye n’ubu kuko icyo amahugurwa yadusigiye nk’abarimu, abanyeshuri ari bo ubwabo bagira uruhare runini mu kwivumburira amasomo. Umusaruro urahari mwinshi ugereranyije n’uwabonekaga mbere bitewe n’uko abana babajijwe mu buryo bwa CBC kandi tukabibatoza, bigaragarira no mu manota bagira”.

Gasana Jean Pierre , umurezi wigisha i Mukarange

Gasana Jean Pierre nawe ni umurezi mu kigo cya Mukarange Gatolika, yemeza ko amasomo ari gutangwa abana bari kuyagiramo uruhare kurusha uko byari bimeze, ndetse akanagira uruhare mu masomo ye.

Agereranya umunyeshuri wa mbere n’uw’ubu, yagize ati: “ Umunyeshuri wo hambere wabonaga mwalimu avuga akumva gusa, bitandukanye n’uw’ubu kuko we noneho arakora, akagira uruhare mu gukurikirana amasomo ye, mu kuyumva ndetse no kuyashyira mu bikorwa.”

Shin Maruo, umuyobozi wa JICA

Umushinga wafashaga abarimu ubahugura mu myigishirize yabo uri kugana ku musozo kuko uzarangira mu kwezi kwa cumi n’abiri, twifuje kumenya niba ushobora kuzongera ugaterwa inkunga bityo ukagura imbibe ukagera no ku bandi barimu . Umuyobozi uhagarariye JICA mu Rwanda Bwana Shin MARUO adusubiza yagize ati: “ uyu mushinga wari ikitegererezo ( Pilote) kandi wagenze neza kuri iyi nshuro. Kugeza ubu Guverinoma y’Ubuyapani izi igikorwa cyakozwe kandi yaragishimye , bivuze ko k’ubufatanye bwa leta y’Ubuyapani n’iy’u Rwanda iki gikorwa gishobora kuzakomeza.”

Dr Irénée Ndayambaje ,umuyobozi mukuru wa REB

Umuyobozi mukuru wa REB Dr Irenee NDAYAMBAJE, avuga ko amahugurwa yabaciriye inzira bityo ko bazakomeza kugendera ku byo bigiyemo.  Ati: “ Ibyo twabonye bigiye gutanga umusaruro ntitwavuga ko tugiye kubivamo “Oya”, twebwe ubwacu nka REB twavuze ko tugiye kubigira ibyacu, tukabigira bumwe mu buryo twakwifashisha mu guhugura abarimu  cyangwa se bwo kwigisha amashuri ariko nabo nk’uko twabiganiriye kandi twanabibabwiye, ni uko mu by’ukuri bashakisha ubushobozi kubera ko ibintu byose burya ni amafaranga abikora, hanyuma tukazakorana umushinga wagutse unarenze uyunguyu wari igerageza, cyane ko uw’igerageza wanatanze umusaruro! Nta mpamvu rero yo kureka ibyatanze umusaruro.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB kivuga ko mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho, abarezi n’abayobozi bo mu rwego rw’amashuri bazakomeza kubana kugirango bafashe abandi barimu n’abandi bayobozi kugirango ibyagezweho bazabisangizwe.

Ikindi kandi ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, ngo kigiye kubishyira mu miyoboro isanzwe y’amahugurwa yabo kugirango ibyavuye mu igeragezwa bisakare bigere no ku bandi mu buryo bwagutse.

Dr Ndayambaje na Bwana Shin MARUO, umuyobozi wa JICA

 

Abarimu bahize abandi bahawe ibihembo birimo na Seritifika

Dr Ndayambaje aganira n’abarimu
Abarimu bavuye mu turere dutandukanye tw’igihugu

 

 

 

Aime Gerard UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *