Kigali: Birashoboka ko amahirwe yagusekera ugatombora igitonore cy’imodoka y’ijipe!

Ni kuri uyu wa Gatatu, Tariki 20 Ugushyingo 2019, ubwo hatangizwagwa Poromosiyo “ENGEN EXTRAVAGANZA” yatangijwe ku mugaragaro kuri sitasiyo ya Engen Rwanda Freezone.

Iyi poromosiyo cyangwa se Tombola izamara amezi atatu, guhera ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2019 kugeza tariki 20 Gashyantare 2019, izajya ikorwa hagati ya saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba buri munsi guhera ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru, ikazagezwa k’umuturarwanda wese aho aru mu gihugu.

Igamije guhemba abakiriya b’imena banywesha lisansi mu binyabiziga byabo, ndetse n’abagana izindi serivise zitangwa kuri Sitasiyo za Engen aho ziri hose mu Rwanda uko ari 24.

Imodoka ya Suzuki na Moto bizatangwa muri Tombola ya Engen

Abitabira iyi poromosiyo basabwa gufata amatike yo kwinjira muri tombola ku ntumwa zihagarariye Engen muri iyi poromosiyo, buri Sitasiyo yose ikaba izajya iba iriho umukozi unasobanurira byimbitse abayigana kugirango bashobore kuyinjiramo basobanukiwe imikorere yayo.

Kugira ngo wemererwe guhabwa itike ikwinjiza muri tombola, umumotari agomba byibuze kunywesha lisansi itari hasi ya 5000 Frw, imodoka zisanzwe zisabwa gushyiramo lisansi itari hasi ya 30,000 Frw mu gihe amakamyo n’amabisi agomba kunywesha lisansi itari hasi ya 50,000 Frw.

Abitabira poromosiyo bakaba bashishikarizwa kunywesha lisansi nyinshi ishoboka kugira ngo bageze kuri litiro 100, bityo babone amahirwe yo gutsindia imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki nk’ igihembo nyamukuru kizatangwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa, kuwa Kane tariki 20 Gashyantare 2020.

Iyi Modoka y’igitonore (Nshyashya) iri mu bwoko bw’Ijipe Suzuki, ifite agaciro ka Miliyoni 15 z’amanyarwanda (15.000.000frw) mu gihe Moto nayo iri mu bwoko bwa Haojue ihagaze Miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane by’amanyarwanda  (1.400.000frw).

Moto ebyiri (2) zizajya zitangwa buri kwezi, muri ayo mezi atatu (3) buri kwezi hazajya hatangwamo moto imwe (1) ku munyamahirwe wayegukanye.

Cyubahiro Gislain, Marketing Manager

Cyubahiro Kambare Ghislain, ashinzwe iminyekanishabikorwa (Marketing Manager) mu kigo cya Vivo Énergy Rwanda, avuga ko hari amahirwe cyane kuba wari umumotari ukaba watsindira iyi modoka, gusa ngo hari ibyo usabwa kugirango ushobore kwinjira mu banyamahirwe.

Yagize ati: ” Kugirango ushobore kwinjira mu banyamahirwe bazatombora imodoka wari usanzwe utwara Moto, birashoboka rwose! Bizagusaba gusa kunywa Lesanse inshuro 20 byibuze unywa iya 5000f mu gihe cy’amezi 3. Aho uzaba ufite amahirwe angana na ya wa muntu wanywesheye akoresheje imodoka”.

Cyubahiro asaba abaturwanda bose kwitabira Tombora ya “Engen Extra”, kugirango n’uwari ufite inzozi zo gutunga imodoka nziza nka Suzuki cyangwa se Moto ye nshya, zibe impamo.

Avuga ko Tombora nk’izi atari bwo bwa mbere zibaye, kuko buri mpera z’umwaka baha amahirwe y’ababagana bityo bakabafasha kwinjira mu mwaka mushya bafite akanyamuneza, gusa ngo iyi ikaba ari yo Tombora karundura ukurikije izayibanjirije.

Engen Rwanda ni kimwe mu bigo biri ku isonga mu bucuruzi bwa lisansi n’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, ikaba  ifite sitasiyo za lisansi 24 zemewe zikorera mu mijyi itandukanye mu gihugu.

Izo sitasiyo zikaba ari iya Poids Lourd, Ndera, Kimironko, Gitikinyoni, Kicukiro, Kanogo, Kacyiru, Nyabugogo, Gikondo, Freezone, Kabeza, Gitarama, Butare, Kamembe, Rubengera, Gisenyi, Rubavu, Byumba/Gicumbi, Karongi, Nyagatare, Ngoma, Musanze/Ruhengeri, Kayonza na Rwamagana.

Umuyobozi mukuru (MD) wa Engen Rwanda, Madamu Sarah Doukoure atangiza Tombola ku mugaragaro 

Imodoka ni nshyashya 0km iracyafunitse n’amasashe
Kuri station ya Engen uhasanga abakozi bayo bagusobanurira ibya Tombola
Umwe mu bashoferi wanywesheje ubwo hatangizwagwa Tombola , ahabwa n’itike ye
Bwana Cyubahiro Gislain atangiza ku mugaragaro igikorwa cyo kunywesha Lesanse

 

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *