Ibitaro bya Nyamata bigiye kongera umubare w’ibyumba babagiramo abarwayi

Ambasade y’Ubayapani mu Rwanda yageneye ibitaro bya Nyamata inkunga y’amadorali ya Amerika 89,985 yo kongera ibyumba babagiramo abarwayi mu rwego rwo gukemura ibibazo byaterwaga n’ubuke bw’ibi byumba.

Iyi nkunga yasinywe kuri uyu wa kabiri le 19 ugushyingo, 2019 hagati ya Ms. YUKO Hotta wari uhagarariye leta y’Ubuyapani na Dr. WILLIAM Rutagengwa, umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata.

Amafaranga yatanzwe azafasha mu kubaka ibyumba bibiri babagiramo biza bisanga ibindi bibiri byari bisanzwe.

Ms. YUKO Hotta (wambaye ikoto ryera) na Dr. WILLIAM Rutagengwa (wambaye karavate) mu muhango wo gusinya inkunga yo kwagura ibitaro bya Nyamata.

Ibitaro bya Nyamata byatangiye mu mwaka wa 2002 biri mu nshingano z’akarere ka Bugesera aho byakiraga abarwayi 448 142 bari batuye muri aka karere ariko bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage batura muri aka karere, kugeza ubu ibitaro bisigaye byakira abaturage bakabakaba 1 000 000.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata, Dr. WILLIAM Rutagengwa, yavuze ko iyi nkunga ije gufasha ibi bitaro mu gutanga serivise nziza kuko hari igihe abarwayi bamaraga umwanya batarakirwa kubera ibyumba bike.

Yagize ati: “Iyi nkunga iziye igihe kuko byatugoraga gutanga serivise nziza bitewe n’ibyumba bike byo kubagiramo ….. abarwayi hari abamara umwanya batarakiriwe kubera ikibazo cy’ibyumba bike byo gukoreramo ariko ibi byumba nibimara kuzura tuzatanga serivise nziza”.

Ms. YUKO Hotta wari uhagarariye Ubuyapani yavuzeko iyi nkunga izafasha mu gutanga serivise nziza, Yagize ati: “leta y’Ubuyapani itera inkunga leta mu bikorwa bitandukanye arimo ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi iyi nkunga azabasha kwihutisha serivise.

Biteganijwe ko ibi byumba bishya byo kubagiramo abarwayi bizuzura bitarenze Nyakanga 2020.

Bonaventure HABIMANA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *