Kigali: Kwikorera ni kimwe mu ntego urubyiruko rwatojwe mu gihe cy’amahugurwa ya USAID “Huguka Dukore Akazi Kanoze”

“Huguka Dukore Akazi Kanoze” ni umushinga uterwa inkunga na USAID, ugashyirwa mu bikorwa n’ikigo cyitwa IDC hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye , inzego za Leta nka za Minisiteri ndetse n’inzego z’ibanze.

Uyu mushinga wita ku rubyiruko gusa watangiye imirimo yawo mu mwaka wa 2009 witwa ” Akazi kanoze”, umuterankunga wayo USAID agenda awongerera igihe kubera ibikorwa byiza wagendaga ugeza ku bagenerwabikorwa bawo.

Huguka Dukore Akazi Kanoze intego yari yihaye, yari iyo kugera ku mubare w’urubyiruko ungana n’ibihumbi  mirongo ine (40.000) mu gihe cy’imyaka itanu, uyu munsi ikaba imaze imyaka 3. Bisobanura ko igifite igihe cy’imyaka 2 kugirango ibe ishoje intego yiyemeje zirimo gufasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro bukenewe ku isoko ry’umurimo, biciye mu mahugurwa baruha.

Mu myaka 3 ishize, uyu mushinga umaze kugera k’urubyiruko rungana n’ibihumbi mirongo itatu na bibi (32.000), ukaba usigaje kugera ku bihumbi umunani (8.000) bisigaye, ukizera ko mu myaka ibiri isigaye uzaba ugeze ku ntego wihaye ndetse ugahamya ko ushobora no kuzarenza uwo mubare w’ibihumbi 40.

Mu mahugurwa Huguka Dukore igeza ku rubyiruko, ibigisha cyane cyane ubumenyi bwo kwihangira umurimo Unoze no kwigirira icyizere muri Bizinesi zabo bazakora n’uburyo bazaziyobora, bityo binabafashe kuzagera ku musaruro biyemeje batanga serivice zikenewe kandi nziza aho batuye mu tugari n’imirenge twabo.

Aya mahugurwa iha urubyiruko afata igihe cy’amezi 6, Huguka ikavuga ko nyuma yayo mezi runyuzemo 63% birenga urwo rubyiruko ruba rwabonye imirimo cyangwa se bamwe muri bo banihangiye imirimo yabo ndetse bakanatanga akazi karimo ububaji, Gusudira, Gushinga amasaro, imirimo y’ubukorikori,…

Bwana Kamanzi Steve, Umuyobozi wa Huguka Dukore

Mu rubyiruko rwahuye n’uyu mushinga twaganiriye, mu mvugo yabo wumva bagaragaza amarangamutima n’impungenge zo kuba Huguka Dukore yaba igiye gufunga imiryango yayo byumvikana ko baba babaye intabwa, Steve Kamanzi Umuyobozi w’uyu mushinga avuga ko rutagakwiye kugira impungenge izo ari zose.

Yagize ati: ” Njye numva nta mpungenge bagakwiye kugira kuko baziko umushinga icyo ubereyeho ari ukubafasha kugirango bagire ubumenyi ngiro, babone imirimo cyangwa se banayihangire nk’uko namwe mwabyiboneye. Ahubwo umuntu yakwibaza ku bandi bataciye muri uyu mushinga, ese ni iki kibateganyirijwe ?”

Kamazi avuga ko ariyo mpamvu bahamagaza abafatanyabikorwa babo kugirango barebere hamwe uko umushinga wakomeza gusigasirwa, bakarebera hamwe ubushobozi buhari n’uko bungana, iyi gahunda ikaba yazongererwa igihe ikagera no ku bandi hirya no hino mu gihugu.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter H Vrooman

Mu Kinyarwanda kinoze, uhagarariye igihugu cy’Amarika mu Rwanda Ambasaderi Peter H Vrooman, yasabye cyane cyane urubyiruko gukorera hamwe.

Ati: “Gukorera hamwe tukanagera kuri byinshi, ni urwego rushimishije twagize kandi ndabasaba gukomerezaho. Sibyo gusa ahubwo tunafasha abantu bafite ubumuga, tukanabereka uko bakwifasha ubwabo. Ntabwo twari kugira icyo tugeraho tutagize uruhare rwa guverinoma ari nabyo kandi mbashimira ku bwitange mwabigizemo!”

Muri uyu muhango hahembwe n’imishinga y’urubyiruko, umwanya wa mbere wegukanwa n’ishyirahamwe rikorera mu karere ka Rubavu wanahembwe byinshi birimo inkunga y’amafaranga n’ibikoresho nk’amamashini azabafasha guteza imbere birushijeho imirimo yabo, nko gukora amasabune n’ibindi

Abashyitsi, abafatanyabikorwa batandukanye bari bitebariye uwo munsi

 

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan nawe yari yitabiriye

 

Urubyiruko rwamuritse ibikorwa rukora rwakuye mu bumenyi rwahawe na Huguka Dukore Akazi Kanoze

Hahembwe imishinga yarushije iyindi
Hari urubyiruko ruhagarariye abandi rwaturutse hirya no hino mu gihugu

 

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *