U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abaturage bayo barashwe na Police y’u Rwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwashyikirije Leta ya Uganda abagabo babiri b’abagande barashwe n’abapolisi b’u Rwanda ubwo bageragezaga kwinjiza magendu mu Rwanda.

Inkuru dukesha KT Press ivuga ko itsinda ry’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ryari riyobowe n’Umuyobozi w’aka karere, David Claudian Mushabe washyikirije iriya mibiri itsinda ry’ubuyobozi bwa Uganda bwari buyobowe na Komiseri w’akarere ka Rukiga ko muri Uganda, Prikeria Muhindo Mwiine.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, nibwo iki gikorwa cyabaye kibera ahitwa Buziba ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, aho aba bayobozi bahuriye bakanashyira umukono ku masezerano y’uko batanze abandi bakakira iyi mibiri y’abagande Job Ebindishanga na John Bosco Tuheirwe barashwe mu rukerera rwo ku Cyumweru.

Mu gikorwa cyo guhererekanya iyi mibiri, Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe yabwiye mugenzi we wa Rukiga kubuza abaturage b’igihugu ke gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko binjira mu Rwanda.

Ati “Ndifuza kugusaba ko mu nama ugirana n’abaturage wababuza kujya bakoresha inzira zitemewe n’amategeko, hari imipaka izwi bashobora gukoresha ikindi kandi ubibutse ko tutajya twihanganira ubucuruzi butemewe n’amategeko.”

Komiseri wa Rukira, Muhindo nawe yasabye ubuyobozi bw’u Rwanda ko imibiri nk’iyi bwazajya buyitanga mu buryo buboneye, anavuga ko Uganda na yo itajya yimakaza ubu bucuruzi butemewe n’amategeko ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.

Ati “Tuzakomeza gushaka icyatuma dukomeza kubana n’abavandimwe, ikindi kandi ntitujya twimakaza ibikorwa bibi.”

Mu kwezi gushize kandi, abagore babiri b’Abanyarwandakazi barasiwe mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare. Na bo ngo bariho binjiza magendu mu Rwanda ngo banashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Mayor wa Nyagatare asinyira ko Uganda icyuye abaturage bayo

Imibiri y’abagande babiri barashwe mu cyumweru gishize yashyikirijwe ubuyobozi bwa Uganda

 

Imodoka zo muri Uganda zitwaye imirambo y’abaturage bayo barasiwe mu Rwanda

 

KT Press

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *