Koresha ikarita ya HPG uhendukirwe no kwivuza

HPG ni iki?

HPG ni amagambo y’impine avuga Health Promotion Group, ni Ikampani itanga serivisi z’ubuvuzi hakoreshejwe ikarita ya ” Discount Card”.

HPG ikora ite?

Iyo ushaka Serivisi za HPG, ugura ikarita ya Discount Card igura amafaranga ibihumbi mirongo itatu by’amanyarwanda (30.000frw) gusa, ukavuza abantu bose bagukomokaho.

Ni ukuvuga abana n’uwo mwashakanye. Umuntu w’ingaragu, ashyiraho ababyeyi be cyangwa se abana arera.

Iyi karita imara umwaka umwe gusa, ukayikoresha mu mavuriro, amashuri n’amaduka akorana na HPG

Ikarita ya HPG ifite akamaro kanini cyane, kuko iyo uguze ikarita yayo uhabwa igabanyirizwa rya 40% kwa muganga, ku ishuri ugahabwa igabanyirizwa ku mafaranga y’ishuri ( Minerval) , ku isoko ugahahira ku biciro byiza.

Serivice za HPG, wazisanga mu Rwanda hose , kuko mu mirenge yose igize igihugu bahafite abakozi.

HPG ifite ntego ki?

1. Guteza imbere ” Discount Card” mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

2. Koroshya uburyo bwo kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga.

3. Kwivuza kuri make kandi ukizigamira.

4. Guhanga cyangwa kuvumbura ubundi buryo bwateza imbere ubuvuzi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

HPG ntikorera mu Rwanda gusa kuko iri no mu bihugu bituranye na rwo nka Bujumbura (Burundi ), Goma (RDC), Nairobi (Kenya), Dodoma ( Tanzanie).

Ushaka serivise za HPG wayisanga aha hakurikira:

Web: www.gbc.rw

Contact : (+250) 788495907

Émail : cgbanya@gmail.com

Facebook: Health Promotion Group

 

Ikarita y’umunyamuryango “Discount Card” imufasha kugabanyirizwa

Urutonde rw’abafatanyabikorwa ba HPG n’aho bakorera

 

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *