Kigali: Sosiyete y’ubwishingizi “Soras” ibaye “Sanlam Rwanda”

Sanlam ni Sosiyete y’Ubwishingizi yo muri Afurika y’Epfo yashinzwe mu 1918, iheruka kugura imigabane yose ya Soras na SAHAM Rwanda Ltd, ihita iba iya mbere y’ubwishingizi mu Rwanda.

Iyi Sosiyete Nyarwanda y’ubwishingizi, yafashe izina rya SANLAM Rwanda, nyuma yo kugura imigabane yose n’i isosiyete yo muri Afurika y’Epfo imaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga rw’isoko ry’ubwishingizi.

Ni kuri uyu wa gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019, ubwo abayobozi batandukanye b’iki kigo baganiraga n’itangazamakuru bagamije kugaragariza abanyarwanda ibyo cyagezeho nyuma y’uko kwihuza ndetse n’imigabo n’imigambi yacyo.

Uguhuzwa kwa sosiyete zombi kwashyizwe ahagaragara tariki ya 15 Werurwe 2019, nyuma yuko Sanlam yo muri Afurika y’Epfo iguze imigabane ya Soras na Saham bikabyara Sanlam Rwanda. Uko guhuzwa kwazo zahise zigira agaciro ka miliyoni zisaga $30, zirimo miliyoni $20 za Soras na miliyoni $10 za Saham.

Ni kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2019, ubwo ubuyobozi bwa sanlam yaguze imigabane yazo zombi bwatangaje ku mugaragaro ko Sosoyete y’ubwishingizi yafashe izina rishya rya Sanlam Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Sanlam Rwanda, Bwana Fiacre Godard Birasa, yavuze ko guhuzwa kwazo ari inyungu ku bakiliya kuko ari uguhuza imbaraga kwa Soras yari imaze imyaka 35 ku isoko ry’u Rwanda na Sanlam imaze 101 itanga ubwishingizi mu bihugu bitandukanye.

Ati: “Sanlam irifuza kujya mu rundi rwego, ikaba iya mbere muri Afurika kuko kuba Sanlam, bidutwaye mu rwego rwa Afurika. Mu by’ukuri Soras yakoraga neza cyane ariko Sanlam ni ikigo kimaze imyaka 101 mu gihe Soras imaze 35, gushyira hamwe rero murumva ko ari imbaraga zihebuje, ubu tukaba tugiye gutanga serivisi ihambaye.”

Yakomeje agira ati: “Ubu rero ubushobozi bwariyongereye kuva Sanlam yaza. Ubu dushobora kohereza abarwayi twishingira mu bihugu bikomeye bitandukanye nko mu Bufaransa, mu Bubirigi, muri Espanye, Maroc, Tunisia n’ahandi bitewe n’amasezerano impande zombi zagiranye”.

Yavuze ko bagirana amasezerano yo kwivuza n’ibigo bitandukanye, bityo nabo bikabafasha muri uko kwivuza kwabo bitagoranye.

Ati : “Tugirana amasezerano yo kwivuza n’ibigo bitandukanye, abakozi babyo tukabaha amakarita yo kwivurizaho. Kubera ubushobozi butari buhagije mbere tukiri SORAS gusa ntitwabashaga kuvuza abantu mu bihugu bifuza”.

Muri 2014, ni bwo Sanlam yageze mu Rwanda ihita igura 63% by’imigabane ya SORAS, ndetse inagura sosiyete na yo y’ubwishingizi ya Saham aho iri ku isi hose, byose bikaba byaratwaye icyo kigo cyo muri Afurika y’Epfo asaga miliyari 130 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abayobozi batandukanye ba Sanlam batanga ikiganiro n’itangazamakuru

Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Rwanda Life, Bwana Hodari Jean Chrysostome, yavuze ko Soras yatangiye mu 1984 ari ikigo cya mbere cy’ubwishingizi kirangwa n’udushya dore ko mu mwaka w’i 1999 yatangije ishami ry’ubwishingizi bw’ubuzima, ndetse na nyuma yaho igatangiza ubwishingizi bw’indwara mu bigo byigenga.

Mu mwaka wa 2010, ikigo cy’ubwishingizi Soras cyafashe iya mbere mu kubahiriza itegeko riteganya gutandukanya ubwishingizi bw’igihe gito n’ubw’igihe kirekire.

Bwana Hodari yagize ati: “Uku guhindura izina, ni ikintu kigiye kudufasha kwagura akazi dukora n’ibigo bikomeye bikorera mu Rwanda”.

Avuga ku migabi n’imigambi yabo yagize ati: “Mwari mumenyereye Soras ingabo y’amahina, ubu ni Sanlam igihangange mu bwishingizi.”

Ese Rwiyemezamirimo Mporanyi Charles wanatangije ikigo Soras, yaba yarahugujwe iki kigo nk’uko byagiye bivugwa?

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, umunyamakuru w’IMPURUZA yifuje kumenya niba koko amakuru yavugwaga ko Rwiyemezamirimo Karori (Charles) Mporanyimigabo watangije bwa mbere ikigo cy’ubwishingizi kigenga “Soras” mu mwaka w’i 1984 mu gihe icyariho cyari icya leta ari cyo Sonarwa, ngo yaba yarahugujwe iki kigo ko ari impamo. Maze umuyobozi w’ishami ry’ubwishingizi Life, Bwana Hodari Jean Chrysostome amusubiza agira ati:

” Nk’undi mushoramari wese ufata ibyemezo by’uko ushora imari bitewe n’uko ubitekereza ndetse n’uko ubishatse, Mporanyi n’abandi bari bafatanyije usibye ko ari we wari ufitemo imigabane minini, yageze igihe ashaka kugurisha imigabane ye kugirango ayishore mu bindi yifuza. Sanlam itari izi Mporanyi ntiyari kuza kumwambura ibye itanamuzi.”

Yakomeje avuga ko Sanlam ikunze kugura amakampani manini, ari naho yaje mu Rwanda ikabona Soras, bityo ikegera Mporanyi ikamusaba ko bamugurira imigabane afitemo.

Ati: ” Begereye Mporanyi, barabimubwira, nawe abona ko abifitemo inyungu hanyuma atangira agurisha imigabane mike mu mwaka wa 2014, mu mwaka wa 2016 afata icyemezo cyo kugurisha imigabane ye yose ihwanye n’i 100% ayishora mu bindi bikorwa afite kugeza ubu”.

Bwana Hodari ashimangira ibyo yavuze, yavuze ko uRwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, akavuga ko nta muntu uwo ari we wese watinyuka gufata Bizinesi y’umuntu ngo abe yayitwara cyangwa ngo ayiyitirire uko yiboneye ntahanwe.

Imibare yo mu kwezi k’Ukuboza 2018, igaragaza ko umutungo mbumbe w’ubwishingizi mu Rwanda wazamutseho 13% (miliyari 452.4 Frw), mu gihe ayatanzwe yazamutseho 11% (miliyari 134,8 Frw). Abishingizi ba leta babonye inyongera ya 14% (miliyari 283.5 Frw) mu gihe umutungo w’abigenga wazamutseho 12% (miliyari 169.5).

Isosiyete Sanlam ikorera mu bihugu 32 byo ku mugabane wa Afurika, muri Azita igakora mu Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’Ibirayi igakorera mu Bwongereza na Australia.

Amafoto:

 

Abagize ubuyobozi bwa Sanlam, uhereye ibumoso ugana iburyo: Bwana Julius Mugabe, Bwana Fiacre Birasa, Bwana Julius Ngulube , Bwana Jean Chrysostome Hodari na Bwana Sydney Mbhele.
Ubuyobozi bwa sanlam bwashyize ahagaragara ibirango by’izina ryabo
Abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bari bitabiriye ikiganiro 
Bwana Fiacre Birasa, umuyobozi mukuru wa Sanlam Rwanda
Mugabe Julius ashinzwe ibikorwa bya Sanlam muri East Africa
Bwana Junior Ngulube, umuyobozi wungirije wa Sanlam Pan Africa
Bwana Jean Chrysostome Hodari, umuyobozi mukuru wa Sanlam Rwanda Life
Bwana Sydney Mbhele

 

 

 

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *