Uhagarariye igihugu cy’uBuhinde mu Rwanda yashyikirije REB impano y’ibitabo igihugu cye cyageneye URwanda

Hashingiye ku mikoranire myiza y’igihugu cy’uBuhinde n’u Rwanda, kuri uyu munsi tariki ya 7 Ugushyingo 2019 Leta y’u Buhinde ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yabashyikirije inkunga y’ibitabo ibihumbi 100 birimo32.300 by’imibare, 52. 500 bya Siyansi, 13.200 byo gusoma, 200 by’ubukungu, n’ibindi by’ubutabire n’ibinyabuzima ndetse n’ubugenge bizifashishwa n’abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12.

ibi bitabo byatanzwe bizakoreshwa n’abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka Icyenda na 12 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa REB, ngo kuko byagaragaye ko aribo bafite ikibazo cy’ibitabo cyane kurusha abandi.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde mu bya dipolomasi watangiye mu mwaka w’i 1999. Muri iki gihe Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi. Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.

Ibi bitabo byahawe Leta y’uRwanda binyujijwe muri REB, byatanzwe na Kampani izwi ku mazina ya AGS FRASERS INTERNATIONAL RWANDA LTD.

Uhagarariye u Buhinde mu Rwanda ,Oscar Kerkejta avuga uburyo Leta y’igihugu cye ifitanye imikoranire myiza n’Igihugu cy’uRwanda
umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, ashyikirizwagwa impano y’ibitabo n’uhagarariye u Buhinde mu Rwanda, Oscar Kerkejta
Ubuyobozi bwa REB n’abahagarariye Leta y’u Buhinde
Bimwe mu bitabo byatanzwe na Leta y’u Buhinde

Ibitabo bya Siyansi biri muri bimwe mu bitabo byatanzwe nk’impano yagenewe abana b’abanyarwanda

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *