Gen Bosco Ntaganda yakatiwe gufungwa imyaka 30

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2019 rwakatiye Gen Bosco Ntaganda wahimbwe “The Terminator” igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo kumuhamya ibyaha 18, birimo 15 by’intambara na 3 byibasiye inyoko muntu yakoreye mu gihugu cye cya Congo Kinshasa .

Gen Ntaganda yahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, gukoresha abantu ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina no kwinjiza abana mu gisirikari.

Urukiko rwavuze ko Ntaganda wishyikirije ubutabera mu mwaka wa 2013, imyaka itandatu ishize afunzwe izagabanywa ku gihano yakatiwe. Bisobanuye ko asigaje gufungwa imyaka 24.

Ibyaha Ntagandwa yahamijwe byasomwe hakurikijwe uburemere bwabyo, byose bikaba byagombaga gutuma afungwa imyaka isaga 200 nk’uko bitangazwa na DW.

Gusa iyo umuntu yakoze ibyaha byinshi kandi akaba adashobora guhabwa igifungo cya burundu, ahabwa igifungo giteganyirijwe icyaha gikomeye kurusha ibindi mu byo yahamijwe, ari yo mpamvu yakatiwe gufungwa imyaka 30.

Ntaganda w’imyaka 45 yahamijwe ibyaha byakozwe ubwo yari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikari by’umutwe wa UPC (Union of Congolese Patriots) byakorewe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2002-2003.

Gen Bosco Ntaganda aregwa ibyaha bikomeye byibasiye inyoko muntu mu gihugu cya Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo

 

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *