Abasaga miliyoni 16 muri Afurika barwaye diabète, impuguke mu buzima zirasaba gufata ingamba.

Muri Afurika ubu abafite indwara ya diabète ni miliyoni zirenga 16 mu gihe ku isi ari miliyoni 500 habazwe ubwoko bubiri bwayo.

Imibare y’ihuriro mpuzamahanga ry’imiryango irwanya diabète (IDF) yerekana ko ku Isi mu bakuze bari hagati y’imyaka 20 na 79 y’amavuko, abarwayi ba diyabete bavuye kuri miliyoni 151 mu mwaka wa 2000 bagera kuri miliyoni 425 mu 2017. Byitezwe ko mu 2025 bazagera kuri miliyoni 629.

Ku mugabane w’Afurika, abantu bane muri batanu barwaye diabète bari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kandi bari mu myaka yo gukora.

Yifashishije iyi mibare, impuguke mu by’ubuzima, Dr. Jean Claude Mbanya yavuze ko uburyo imibare y’abo indwara ya diyabete yibasira igenda yiyongera mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere biteye inkeke.

Dr. Mbanya ati “Indwara ya diabète ntabwo ari iy’abakire, bane muri batanu bayirwaye ni abantu bakennye.”

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) gitangaza ko mu Rwanda hari abarwayi ba diabète 187,280.

Afurika niyo ifite umubare munini w’abarwaye diabète batayivuje kuko muri batatu, babiri baba batarayivuje.

Abahanga mu by’imiti bavuga ko bagomba kugira uruhare mu kwigisha abanyafurika kwirinda, kwivuza no kwipimisha diabète mu buryo bwose bushoboka.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanga mu by’imiti b’Abanyafurika batuye mu Bufaransa, (APAF) Patrice Tagne, ati “Niba aje gufata imiti [umurywayi] ushohora kumubaza, ukamugira inama uti ese waba uherutse kwipimisha ingano y’isukari mu maraso? Ukamugira inama y’icyo gukora.”

Ubushobozi bwo kwivuza nabwo ngo ni ikibazo gikomeye kuko abantu 26,9% ntibabasha kwibonera imiti, ibyo bituma abarwayi bagera kuri 70% nta muti n’umwe bakoresha wabafasha, nabyo bituma abantu batatu muri bane bari munsi y’imyaka 60 y’amavuko bicwa nayo nta kirengera.

Impuguke ziragira abantu inama zo kwirinda diyabete.

Inama zitangwa zirimo:

  1. Kwipimisha, ubundi abantu bakubahiriza inama bahabwa n’abanganga ku mikoreshereze y’isukari n’imirire muri rusange.
  2. Gukora siporo.
  3. Kureka itabi
  4. Kunywa amazi.

Dr. Mbanya asaba abantu ko bagerageza gukora siporo cyangwa kugenda n’amaguru nibura kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru.”

Kugeza ubu Ethiopia ni cyo gihugu gifite abaturage benshi barwaye diabète kuko bagera kuri 2,567.9 kigakurikirwa na Afurika y’Epfo ifite 1,826.1 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni 1,706.7 Nigeria 1,702.9 na Tanzania ifite ibihumbi 897.

Ihuriro mpuzamahanga ry’imiryango irwanya diabète (IDF) riteganya ko mu mwaka wa 2045, abantu miliyoni 41 bashobora kuzaba barwaye diabète ku mugabane wa Afurika.

HABIMANA Bonaventure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *