Leta y’uRwanda irifuza kuziba icyuho kiri hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga

URwanda rwatangiye ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ikigega gishinzwe gutera inkunga inganda zikora ibyoherezwa mu mahanga, hagamijwe kuziba icyuho kiri hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa gatanu, tariki ya tariki ya 30 Ukwakira 2019, ubwo Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere ( BRD) yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda iby’ikigega ( EGF ) cyashyizwemo miliyari 12 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha abifuza kohereza hanze ibikorerwa mu Rwanda.

Mu rwego rwo kuzamura umubare w’ibyoherezwa hanze y’u Rwanda no kubimenyekanisha, mu mwaka wa 2016 Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi na BRD, yatangije ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze ( Export Growth Fund ) .

uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2016 nyuma yo gusinya amasezerano mu mpera z’umwaka wa 2015 na Leta y’uRwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom, ishyiraho iki kigega, kuva icyo gihe Leta ikaba imaze gushora mo akayabo k’amafaranga angana na Miliyari eshatu ( 3) ibirenze no kuri ibyo BRD ikaba inakoresha amafaranga yayo kugirango umubare w’abafashwa binyuze muri iki kigega ushobore kuba mwinshi.

Mu mwaka wa 2016 haje kuzamo undi mufatanyabikorwa ari we CFW, ashoramo Miliyoni zigera k’umunani ( 8) n’igice z’amayero, muri ayo Miliyoni esheshatu (6) z’amayero zikoreshwa mu bikorwa byo gutanga inguzanyo, naho ebyiri n’ibihumbi magana atanu  (500) zikaba izo kubaka ubushobozi butandukanye haba muri BRD n’andi ma banki, ndetse n’abandi bari muri iki gikorwa cyo kohereza ibicuruzwa hanze y’igihugu.

Ayo mafaranga akaba anyuzwa mu mabanki arimo Banki ya Kigali (BK), Banki y’abaturage (Bank Populaire) , Equity Bank, I&M bank, … aho bagiranye amasezerano mu mwaka wa 2016 kuko ari Banki zifite amashami hirya no hino mu gihugu, bakaba bizera ko haba abaturage, Abahinzi – Borozi n’abandi bakeneye kuba bakoresha aya mafaranga bashobore kuyageraho batavunitse .

Umuyobozi mukuru wa Banki Itsura Amajyambere ( BRD), Bwana Eric RUTABANA

ubwo Twabazaga umuyobozi wa Banki ya BRD Bwana Éric Rutabana ku bijyanye n’ubwishingizi bw’ibicuruzwa igihe bihuye n’ikibazo bijya mu mahanga, yadusubije agira ati : ” Iyo bigaragaye ko n’ubwo wishingiwe ukagira ikibazo runaka, wenda ibicuruzwa bikarohama byari mu bwato byambuka cyangwa se umucuruzi aho yagurishije bakamwambura, kubera ko BRD ari we mwishingizi w’umucuruzi, tuzamwishyurira kugeza kuri 80 % by’agaciro k’amafaranga yakuye mu mabanki dukorana. ”

Hari Ibisabwa kugirango ushobore kubona iyi inguzanyo

Kugirango ushobore kubona inguzanyo ya EGF, ugomba kuba ufite igitabo cyerekana intumbero y’umushinga wawe (Business Plan ), iki gitabo kikaba gisabwa k’umucuruzi w’umutangizi gusa, waba utayifite BRD ifite uburyo ifasha umuntu uyifuza akayibona .  Ugomba kuba wiyemeza ko uzohereza hanze ibicuruzwa byibuze bigera kuri 40 % mu gihe cy’imyaka 3, kuba umushinga ugiyemo wunguka, ikindi n’ibijyaye n’ubuziranenge uba ugomba kuzuza. BRD Ivuga ko ibindi ari ibisanzwe bisabwa, hakiyongeraho ubufasha butandukanye batanga.

Kugeza magingo aya umubare w’abamaze gukoresha Business ni 31 harimo n’abandi 19 bafashijwe kugirango bashobore kugera ku masoko mpuzamahanga.

Iyi nguzanyo ntireba abenegihugu gusa kuko n’umunyamahanga ukorera mu gihugu agamije kohereza ibicuruzwa hanze, nawe adahejwe kuri iyi nguzanyo.

Ubu bukangurambaga bukaba buzamara igihe cy’umwaka, aho Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere  (BRD ) izazenguruka hirya no hino mu gihugu isobanura iby’iki kigega bityo abanyarwanda bakarushaho kugisobanukirwa k’uburyo bwimbitse.

Imibare itangwa na Banki nkuru y’igihugu  (BNR ), igaragaza ko hagati y’ibyoherezwa hanze y’igihugu n’ibihakurwa hari icyuho kinini cyane, BRD ikifuza ko igipimo cy’ibyoherezwa byibuze cyangana n’ibiva hanze.

UbwoBRDn’abafatanyabikorwabayo batangizaga ubu bukangurambaga
BRD n’abafatanyabikorwa bikorwa bayo bagira bati:Ese miliyoni 900 z’Amanyarwanda zahindura iki mu bucuruzi bwawe ? “

 

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *