Kigali: Ikibazo cy’ubuke bw’abafarumasiye kiri mu bibazo biri kwigwaho n’impuguke zitandukanye zavuye hirya no hino

Ni mu nama yahuje abahanga batandukanye mu by’ubuzima, Urugaga nyafurika rw’abafarumasi ( abigiye gutanga imiti) baturutse mu gihugu cy’Ufaransa (APF), Urugaga rw’Abafarumasiye Nyarwanda, Minisante ndetse n’abandi bafatanyabikorwa aho bari kwigira hamwe uko hanozwa bimwe mu bjyanye n’umwuga wabo.

Ni kenshi cyane abatuge usanga bagana impuguke mu gutanga imiti (Farumasiye) bakabaha imiti batiriwe bajya kwivuza mu mavuriro, ahanini usanga baba bakwepa serivisi zitari nziza zo muri ayo mavuriro.

Kamana Patrick atuyu mu murenge wa Kimisagara ( Nyarugenge), aganira n’Impuruza kuri iyi ngingo yaduhamirije ko ajya kwivuza mu mavuriro iyo yarembye kuko ubundi ngo yigurira imiti muri Farumasi ubuzima bigakomeza.

Yagize ati: ” Si ukukubeshya, kwa muganga njyayo gake gashoboka kubera kwirinda serivise mbi batanga. Nta bushobozi mfite njye n’umuryango wanjye twivuriza kuri Mitiweri, twarabimenyereye niyo tugiye kwivuza batubwira ko nta miti bafite bikadusaba kujya kuyigurira muri Farumasi. Ubwose na none ko aho amavuriro aba ari bukohereze uhazi, kuki utakwijyana yo hakiri kare? Farumasi n’bakozi bayo baradufasha cyane!”

Mukankusi twahuriye muri Farumasi mu mujyi wa Kigali. Ashimangira ibyo Kamana avuga, kuko icyo bahurizaho ari uko Farumasi zibatabara kandi ari ibyo kwishimira.

Ati: “Nta cyiza cyo kwa muganga wa muntu we! Ugize Imana yakurinda kujya kwa muganga. Nivuriza ku bwisungane bwa RSSB (RAMA ya kera), uturwara duto rwose sinirirwa njya kwivuza kuko ngura imiti ku mafaranga yanjye, nkayinywa bikarangira”.

Impuguke mu gutanga imiti (Pharmacien) utarashatse kutubwira izina rye, yatubwiye ko hari imiti batanga batabanje gusaba umurwayi urupapuro rwa muganga ( Ordonnance) kuko baba tuzi ko ntacyo byishe kandi babona ko koko umurwayi ababaye.

Yagize ati: ” Nibyo hari imiti dutanga itaba ikomeye ngo tube twasaba umurwayi orudonanse. Nk’ibicurane, inzoka, imvune, Maraliya, … umurwayi araza ukayimuha rwose kandi ugasanga yishimye.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Impuguke mu gutanga imiti mu Rwanda, Dr. Hahirwa Innocent, avuga ko batumiye abo bahanga kugira ngo baganire hamwe baharanira kunoza umwuga wabo cyane cyane hagamijwe kurengera ubuzima bw’abarwayi.

Ati “Twifuje gukora iyi nama kugira ngo duhane ibitekerezo, uburyo uyu mwuga ukorwa n’uburyo, twakorera hamwe kugira ngo tubashe guteza imbere umwuga wacu. Ikigamijwe ni ukugira ngo ubuzima bwa wa muntu utugana bubashe gufashwa no kugezwa ku rundi rwego rushimishije.”

Rwabuhungu Mukandabarasa, Monique ashinzwe ibikorwa bya za Farumasi

Urugaga rwifuza ko abahanga mu by’imiti batanga ubuhanga bwabo ku barwayi ku rwego rwo hejuru rushoboka ntibibe nk’aho uwo muhanga atanga imiti gusa ahubwo ajye atanga inama, bakanifuza ko ahatangirwa imiti hose haboneka umuhanga mu by’imiti nubwo bikiri urugendo rukomeye.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kugeza ubu Urugaga rw’Impuguke mu by’Imiti mu Rwanda, rukora neza kugira ngo imiti iboneke kandi igere ku banyarwanda binyuze mu bigo nderabuzima no mu mavuriro bagana.

Intumwa ya Ministeri y’Ubuzima Dr Zuber Muvunyi

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Muvunyi Zuberi, avuga ko rufasha kumenya ikoreshwa rikwiye ry’imiti n’ubuziranenge bwayo.

Ati “Izi mpuguke nizo zitumenyera ikoreshwa rikwiye ry’imiti, ni zo zimenya ko imiti ibonetse mu gihugu, ko dufite imiti myiza cyangwa ko ifite ikibazo bakayivanaho bakayishyira ku ruhande ubuzima bw’Abanyarwanda bugakomeza bukaba bwiza bakabona imiti ifite ubuziranenge.”

N’ubwo bwose izi mpuguke zikenewe n’abatari bake, Umuyobozi wa APAF, Patrice Tagne, avuga ko kugeza ubu hari ibibazo by’abafarumasiye bakiri bake, akemeza ko ari ikibazo gihuriweho n’ibindi bihugu ku Isi.

Patrice Tagne, umuyobozi wa APAF

Agira ati :“Umubare w’abafarumasiye ni ikibazo kurusha icy’imiti, ibyo bihagurutsa abantu ku Isi. Ibyo bigomba gutuma Impuguke mu by’imiti bagira ubufatanye n’izindi nzego zo mu buzima abaganga, abajyanama mu by’ihungabana, abaforomo n’abandi. Muri iyi nama turabereka uburyo mu mikorere yabo bakomeza kwigarurira icyizere cy’abarwayi. ”

Imibare itangwa n’Ihuriro ry’Impuguke mu by’Imiti ku Isi (FIP) yo mu 2017, yerekana ko abantu ibihumbi ijana (100 000) bitabwaho n’abahanga muri urwo rwego batageze kuri batanu.

Mu Rwanda umufarumasiye umwe akita ku bantu ibihumbi 14, hakifuzwa ko nibura yaba yita ku ibihumbi 10 mu 2025.

Impuguke zitandukanye mu by’ubuzima nô gutanga imiti , ziteraniye i Kigali ziga ku bibazo byugarije uwo mwuga

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *