Ikipe ya Rayon Sports yugarijwe n’ibibazo by’amadeni n’imanza yasigiwe na Muhirwa Fred

Ikipe ya Rayon Sports, ni imwe mu makipe abaho afashwa n’abanyamuryango (Abafana) bayo, akaba ari naho hava umutungo uyifasha gutegura Championa n’andi marushanwa. Aha niho hagaraga ubwitange bw’abafana n’ibindi bikorwa by’ubwitange bitandukanye.

Muhirwa Fred yigira nyoninyinshi akirengagiza ko urubanza ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo n’uwahoze ari umukinnyi wayo Ndayishimiye Jean Luc alias Bakame, yirengagije ko bafitanye amasezerano y’akazi.

Intandaro y’urwangano hagati ya Muhirwa Fred na Bakame, yagiye iva ku ma liste y’abakinnyi babaga bagiye kurya muri Hotel ya Fred Muhirwa, Bakame akanga kubisinya kuko yasangaga hakozwe Liste y’abakinnyi ba baringa (bataje kurya), ibi bikaba ari nabyo byaje kuba intandaro yo kugirango Muhirwa Fredy ahagarike Bakame igihe kitazwi adakina ndetse atanahembwa.

Shampiyona 2018 – 2019 ijya gutangira, Muhirwa Fred wari ufite ikipe mu maboko kuko Perezida Muvunyi atahabaga, Muhirwa Fred yafashe icyemezo cyo kubuza Bakame gukina, ahubwo amuca amafaranga kugirango agure amasezerano yarafitanye n’ikipe ya Rayon Sports kugirango bamurekure ajye mu ikipe yifuza (Leass letter).

Bakame akimara kubona uburenganzira bwo kujya mu ikipe ashaka, yegereye abanyamategeko kugirango arenganurwe. Yatanze ikirego mu rukiko Me Zitoni umwunganizi wa Rayon Sports mu mategeko ntiyitaba kuko Muhirwa Fred atamuhaye amafaranga bituma Bakame atsinda urwo rubaza. Ikipe ya Rayon Sports yarajuriye, irongera iratsindwa urukiko rwemeza ko Bakame azishyurwa akayabo k’amafaranga angana na miliyoni zirindwi  (7.000.000fr) z’amanyarwanda.

Ikindi Muhirwa Fred yashinjaga umukinnyi Bakame ngo kwari ukugumura bagenzi be kugirango bange umutoza Ivan Mineart. Uyu mutoza Ivan, yaje kwirukanwa na Muhirwa Fred nawe agana amategeko, uwari Perezida wa Rayon SPORTS Paul Muvunyi bagirana amasezerano yo kumwishyura bamuha igice cy’ayo bari bemeranyije.

Muhirwa Fred aho aviriye ku buyobozi bwa Rayon sports, yaje kugira inama umutoza Ivan ngo ntazemere amafaranga kuko yatinze kuyahabwa mu gihe komite yo yifuza kumwishyura bikarangira.

Muhirwa Fred nta utazi ibibazo yagiranye n’uwari umucungamutungo kuko yashakaga kwishyuza ikipe ibyo atayihaye.

Ikibazo cyabaye kuri Bakame ari Kapiteni wa Rayon Sports, ni nacyo cyabaye kuri Manzi Thierry ari Kapiteni wa RAYON Sports. Ubu rero abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, barasanga Muhirwa Fred akwiye gutanga umutekano akareka Komite igakora akazi kayo. Ibi bikaba bivugwa hashingiwe ku bikorwa bigaragarira buri wese bigayitse bya Muhirwa ushaka kunaniza Komite, abuza abakinnyi gukina kugeza n’ubwo agumuye uwari Visi Perezida Twagirayezu Thadee akegura igitaraganya.

Muhirwa Fredy wari Visi Perezida w’Ikipe ya Rayon Sports

 

 

Habarurema Patrick

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *