Imicungire mibi y’umutungo mu ikipe ya Rayon Sports iravuza ubuhuha

Ubu ikivugwa mu ikipe ya Rayon Sports, ni uburyo hari kugaragara imicungire mibi y’umutungo kuko umubitsi wayo Cyiza Richard afatanyije n’ukuriye ama fans clubs yose (Fan base) Runigababisha Marico, bakomeje kuwukoresha nabi.

Cyiza Richard ashyirwa mu majwi cyane kuko havugwa ko yubatse akazu mu ikoreshwa ry’umutungo. Undi uvugwa ko ari ikibazo mu ma fans ya Rayon Sports, ni uwitwa Kanyabugabo Mouhamed ufite iyitwa ” Urungano”, kuko amaze kwirukana mo abanyamuryango batandukanye.

Gucunga umutungo mu ikipe ya Rayon Sports, byabaye ubwiru kuko abanyamuryango bavuga ko Munyakazi Sadate na Cyiza Richard bakoresha amafaranga ya Fan base uko bishakiye, ubu hakaba hari ikibazo cy’uko amafaranga atangwa n’abafana batazi uko akoreshwa. Kuko bavuga ko bishyiriyeho ingendo zabo bwite bagahembwa, bikavugwa ko bagiye gusura abanyamuryango mu ntara, abafana bakibaza ko bose ari abafana, bo kuki bahembwa bakishyiriraho umushahara wabo uhoraho?

Amakuru ava mu bafana b’ikipe ya Rayon Sports, ahamya ko nibakomeza gukorera mu bwiru bazahagarika gutanga umusanzu mu ma fans clubs babarizwa mo bityo fan base ikavaho kuko basaga ko ntacyo bibamariye.

Ubu hari amasezerano ikipe ya Rayon Sports yagiranye na Bank of Africa, bikagaragara ko inyungu zagiye mu itsinda rigizwe na Munyakazi Sadate, Itangishaka alias King, Cyiza Richard na Muhire Jean Paul umukozi w’iyi Bank.

Ubu bwiru rero nibwo butuma haremwa ishyamba kugirango hatazagira umuntu ubabaza imikorereshereze y’umutungo banyereza.

Ibi nibyo bishyira ikipe mu madeni arenze kure ayo bayisanzemo, aha rero niho buri wese ashaka guhera asahura ikipe kuko bigaragara ko Sadate ayisahura cyane mu madeni agenda afata atandukanye. Amafaranga yinjira iyo Rayon Sports yakinnye ntakimenyekana.

Imodoka Rayon Sports igendamo, imaze kugera mu madeni menshi ikaba idaheruka no gukorerwa entretien ya moteur kuko itava mu Akagera kubera amadeni bayifitiye kandi ikaba itakorerwa ahandi kubera amasezerano bafitanye bajya kuyibakopa.

Ibi byose byerekana ikipe ntaho iri kuva n’aho ijya kuko ibirarane bibaye byinshi mu gihe President Sadate agikomeje gukorera mu bwiru, ikivugwa mu bafana bakaba kikaba ari uko batazongera gutanga imisanzu mu gihe ibi bikiri mu ikipe, bakaba basaba ko hagaragazwa uko umutungo ukoreshwa, abafana bagasaba kandi ko icungwa ry’umutungo ryatangirira ku mukino uza guhuza Rayon Sports na Bugesera FC kuri Stade Regional ya Kigali.

Abafana bakaba basanga Cyiza Richard yakurwa kuri Compte Fan base kuko ari gukoresha amafaranga uko yishakiye .

Ikindi kiri kuvugwa, ni ikibazo cy’umukinnyi Nyandwi Sadam wimwe amasezerano kugeza na n’ubu.

Abakurikiranira hafi ibya Rayon Sports nibatabare amazi atararenga inkombe.

Itangishaka Bernard, umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports
Cyiza Richard, umubitsi w’ikipe ya Rayon Sports

 

 

Kananga Patrick

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *