Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda azira agacupa yafashe yafashe akarenza urugero

Mu masaha y’urukerera rwo kuri iki cymweru gushyira uwa mbere tariki ya 21 Nzeri 2019. Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze.

Ubu agomba kumara iminsi itanu afunzwe hanyuma yafungurwa agacibwa ihazabu.

Amakuru y’uko Meddy yatawe muri yombi, yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, ni CIP Umutesi Marie Goreth. Yahamije ko Meddy ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’i Remera mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati: ” Nibyo yaraye afunzwe, kubera gutwara yanyoye ibisindisha. Yafatiwe i Remera nka saa munani z’ijoro.”

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, afungwa iminsi itanu, akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Meddy usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze muri Afurika muri Kanama 2019, yitabiriye igitaramo yagombaga gukorera muri Sychelles.

Mu ntangiriro za Nzeri 2019 yitabiriye igitaramo cyiswe Kwita Izina Concert yahuriyemo na Ne-Yo.

Nyuma yaho yakoreye igitaramo muri Kenya mbere y’uko asubira muri Sychelles ahataramira bwa kabiri. Tariki 9 Ukwakira yari umwe mu bataramiye muri Youth Connekt Concert hamwe na Patoranking.

 

Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

 

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *