Rusizi: Mu mujyi wa Kamembe hatewe Grenade ikomeretsa abantu bane

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 19 Ukwakira 2019 ahagana saa moya n’igice  z’ijoro, hari umuntu utaramenyekana waraye ateye grenade mu mujyi wa Kamembe Akarere ka Rusizi, igakomeretsa abantu bane.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, Commissioner of Police John Bosco Kabera, rivuga ko inzego z’umutekano zatangije iperereza kugira ngo hafatwe uwo ariwe wese waba wabigizemo uruhare.

Amakuru avuga ko mu masaha yo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ahagana saa yine n’igice Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka yakoresheje inama y’umutekano idasanzwe mu murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi.

 

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *