Munyakazi Sadate kugira visi Perezida Itangishaka Bernard Alias King ni ukumwitura ko nawe yari yarigeze kumuha kuyobora Banki y’Abaturage ya Kinazi

Akazu Sadate yubaka mu ikipe ya Rayon sports, ni akazu gakomeye cyane aho aha uwo ashatse akanyaga uwo yanze.

Inkuru zikomeje gucaracara mu itangazamakuru no ku bandi bakunzi ba Siporo ko mu ikipe ya Rayon sports urwangano ruvuza ubuhuha, kandi rukuruwe na Munyakazi Sadate Perezida wayo.

Andi makuru yakakaje benshi mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports, ni iyegura rya Visi Perezida wa mbere Twagirayezu Thadeo. Ibi ntabwo byatunguranye kuko Munyakazi yananije Twagirayezu, kugirengo yiture uwamugabiye Banki y’Abaturage ya Kinazi ariwe Itangishaka Bernard, nawe wayiyoboraga ku rwego rw’igihugu.

Niba rero Rayon sports igiye kugirwa uko Sadate abyifuza, ntihazagire uwo yongera kwita ko ari umwanzi wayo, ahubwo yaba ari we mwanzi ukomeye we wananije bagenzi be hatarashira amezi abiri.

Ibi aho bitangiriye gusakara, bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports bari kwibaza aho ikipe yabo iva naho igana bikabashobera.

Nyuma yaho bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports bamaganiye urwangano Sadate ariho ababibamo, hari abiyemeje kwiyambaza ubutabera. Aho bari kuvuga ko ikipe ya Rayon Sports  aho kujya imbere iri kurushaho kujya ahabi kubera ko Sadate yayubatsemo akazu n’umwuka utari mwiza.

 

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *