DRC: Prezida Felix Tshisekedi yatangije umuganda wa buri kwezi mu gihugu cye

Ibiro bya Perezida (Présidence) wa Repubulika Iharanira  Demukarasi ya Kongo byatangaje ko guhera mu Ugushyingo, 2019 buri mpera z’ukwezi mu bice byose by’umurwa mukuru Kinshasa hazajya hakorwa umuganda, imihanda igasukurwa.

Itangazo ryanyujijwe kuri Twitter y’ibiro by’Umukuru w’igihugu cya DRC, rivuga ko ibikorwa by’isuku mu mpande zitandukanye z’umujyi harimo aho baremera isoko, kiliziya, amashuri, aho bategera imodoka zitwara abagenzi n’ahandi.

Abaturage bose basabwe kujya babigiramo uruhare, bakazinduka bitabira ibikorwa by’isuku bigamije gutuma Kinshasa irushaho gusa neza.

Abanyarwanda bamaze kumenyera igikorwa cy’umuganda ndetse n’abanyamahanga batari bake bakunze gusura uRwanda

 

Umunsi w’umuganda bawise “Kinshasa Bopeto”. Umwe mu bahoze batuye Zaïre yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko umuganda wahozeho ku gihe cya Prezida Mobutu Sese seko ariko aza kuwukuraho.

Ashima ko ubu ugarutse kandi yizeye ko uzatuma umurwa mukuru Kinshasa uba mwiza kurushaho, gusa akavuga ko bizagorana kubera ubunini bwawo n’uburyo abaturage bamwe bashobora kutazabyitabira cyane.

Ati: “ Ni byiza ko umuganda ugarutse mu murwa mukuru Kinshasa, ariko impungenge z’uko uzitabirwa na bake nazo sinabura kuzivuga. Abakongomani bo mu mijyi bahora bashaka kubaho batavunitse kandi bambaye neza. Kubabwira kujya gupfura ibyatsi no kwiteza amasuka, kupa kupa, ibitiyo,…hari benshi bizatonda.”

Mu gihe cya Mobutu umuganda bawitaga Salongo.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya DRC bivuga ko uduce twa Kinshasa tuzagaragaza umucyo kurusha utundi tuzajya tubihemberwa.

Itangazo ryaturutse mu biro by’umukuru w’igihugu wa RDC

 

 

Franco KAYINAMURA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *